Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubukungu

Leta ya Congo yahishuye akayabo yahombejwe n’ isubikwa ry’ ubukerarugendo kubera M23.

Minisitiri w’ ibidukikije n’ ubukerarugendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Modero Nsimba yatangako iki gihugu cya hombye agera kuri Miloyoni 6 z’ amadorali buri cyumweru biturutse ku kuba Umutwe wa M23 warafashe Umujyi wa Bunagana Ubukererarugendo muri Pariki y’ igihugu ya Virunga bugahagarara.

Ibi Minisitiri yabivuze ubwo yagezaga ijambo ku baturage rigaragaza isura y’ ubukerarugendo cyane mu duce turimo umutekano muke mu gihugu. Avuga ko kuba agace karimo kuberamo imirwano hagati y’ umutwe wa M23 n’ ingabo z’ igihugu ari kamwe mu dusanzwe twegereye Pariki ya Virunga byatumye ibigo by’ ubukerarugendo bishamikiye kuri iyi pariki bifungwa.

Minisitiri Nsimba , akomeza avuga ko ibi birimo guhungabanya ubukungu bw’ igihugu hakaniyongeraho ifungwa ry’ umpaka uhuza iki gihugu na Uganda yemeza ko naryo rikomeje kuba ikibazo kinini cyane.

Minisitiri Nsimba anagaragaza iyi mirwano nka kimwe mu bintu by’ ingenzi birimokwangiza ibyanya bikomeye muri aka gace, ku bijyanye n’ amafaranga avuga ko kuva icyanya cy’ ubukerarugendo cya Rwankuba cyafunga imiryango na M23 igafata Bunagana , ageraranyine Leta imaze guhomba miliyoni 70 Amadorali ya Amerika.

Gusa avuga ko ubu ho byiyongereye kuko ubaze buri munsi bahomba hagati ya Miliyoni 4 na 7 z’ amadorali

Nsimba yashoje avuga ko ibintu bishobora kuba bibi cyane ko atakwemeza ko FARDC izakomeza kugenzura Pariki ya Virunga yose mu gihe imirwano n’ Umutwe wa M23 ikomeje.

Minisitiri w’ Ubukerarugendo Modero Nsimba muri Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo.

Related posts