Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Leta ya Congo yacuriye umugambi Kirimbuzi abatuye mubutaka yihakanye M23 irabatabariza kubera impamvu ikomeye

Abarwanyi ba M23 batangaza ko kurubu biyemeje kurwanirira benewabo b’abanye-congo ariko batuye mubice byahoze bitari kugihugu cya repuburika iharanira demokarasi ya Congo ariko bakaza kwisanga ari abanye-Congo nyuma yuko haciwe imipaka mugihe cy’ubukoroni.

Iyi M23 itangaza ko ibangamirwa cyane no kuba leta ya Congo ibafata nkaho atari abanyagihugu ndetse bagahezwa muri byose . uretse kuba aba batuye muri utuduce bahezwa muri byose, hiyongeraho no kuba bahohoterwa cyane ndetse bakaba baragiye bicwa inshuro zitandukanye kugeza ubwo abaturage baje kwishyira hamwe maze bagakora uyumutwe wa M23 ari nawo waje kumvikana na leta ya Congo ko bagomba guhabwa uburenganzira nk’abandi banyekongo ariko leta ya Congo ntibashe kubyubahiriza arinabyo byaje gutuma aba barwanyi basubira mu ishyamba bakajya guhangana n’ingabo za leta ya Congo FARDC.

Ubwo batangiraga urugamba kuwa1 mata 2022 nkuko babyitangariza, leta ya congo yumvaga ko ari ibintu biraho ko ndetse bitazatinda ariko aba barwanyi baza gukomeza gufata uduce dutandukanye kugeza naho benda gufta umujyi wa Goma. nyuma yuko rero leta ya Congo ibonye ko amazi atakiri yayandi, yafashe umwanzuro wo gutangira guhangana n’abatuye muduce twa Masisi, Goma, Bukavu ngo kuko ari abanyarwanda ndetse leta ya Congo ikaba yahamagariye abaturage ba Congo kwica abanye-Congo bagenzi babo batuye muri utwo duce ibashinja ko ngo baba ari ibyitso bya M23. icyaje kwemeza aya makuru y’ibyo leta ya Congo yatangaje, nuko yashyizeho Brigadier Generali Mugabo Hassan nk’uhagarariye icyo gikorwa cyo gutsemba abafite aho baba bahuriye na M23 kandi nyamara ari abanye-Congo bagenzi babo.

Ibi rero nyuma yuko abarwanyi ba M23 babibonye, byatumye basohora itangazo ryihutirwa batabariza abatuye muri utwo duce ndetse batabaza amahanga ko mugihe amahanga atagira icyo akora hashobora kuba genocide nkiyabereye mu Rwanda cyane ko inyeshyamba za FDRL ziyunze kuri Mai Mai ndetse n’ingabo za FARDC mugikorwa kibi cyo kuba bakwica abaturage batuye muri Masisi babeshyerwa ko ngo baba ari ibyitso bya M23.

Itangazo M23 yasohoye itabariza abatuye uduce twa Masisi na Bukavu

Related posts