Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Leandre Willy Essomba Onana yashimiye abakinnyi 2 ba Rayon Sports yemeza ko ari bo bamufashije byose akeneye kurusha umutoza Haringingo Francis kugirango abashe gutsinda ibitego byinshi muri iyi sezo

 

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Leandre Willy Essomba Onana arashimira abakinnyi 2 yemeza ko bamufashije byinshi kurusha umutoza Haringingo Francis wabatoje muri iyi sezo yose.

Ku munsi wejo hashize ku cyumweru hasojwe imikino ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda, ikipe ya Rayon Sports itari ifite icyo irwanira muri Shampiyona yatsinze ikipe ya Sunrise FC yari yakaniye umukino cyane igitego 1-0 cyatsinzwe na Leandre Willy Essomba Onana umaze kwerekana ko ari umukunnyi mwiza.

Nyuma y’uyu mukino abakunzi b’umupira w’amagura ndetse n’abakunzi ba Rayon Sports bashimye cyane uyu mukinnyi bamusaba ko ibyo amaze iminsi agaragaza yanabyerekana kuri Final y’igikombe cy’Amahoro uri tariki 3 kamena 2023 agafasha Gikundiro kongera gutsinda APR FC ku mukino wanyuma w’igikombe cy’amahoro.

Leandre Willy Essomba Onana watsinze ibitego 16 muri Shampiyona, nawe yashimiye cyane abakinnyi barimo Hertier Luvumbu Nzinga ndetse na Joachim Ojera bamufashije cyane muri byose kugirango abe umukunnyi watsinze ibitego byinshi uyu mwaka nkuko yabyifuzaga. Aba bakinnyi baje muri Rayon Sports mu gice cya kabiri cya Shampiyona ariko nabo bafashije cyane iyi kipe y’abafana benshi hano mu Rwanda.

Ikipe ya Rayon Sports nubwo yasoje ku mwanya wa gatatu n’amanota 61, ihanze amaso umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro bazakinamo n’ikipe ya APR FC uzabahesha gusohokera u Rwanda bahagaze bwuma nk’abagabo mu gihe bagitwara.

 

Related posts