Kwihutisha iterambere binyuze mu Burezi! Ibigo 30 by’Ikoranabuhanga bigiye kubakwa mu Rwanda

 

Mu rwego rwo kwihutisha iterambere rishingiye ku bumenyi n’ubushobozi bujyanye n’igihe, Leta y’u Rwanda igiye kubaka ibigo 30 byigisha amasomo y’ikoranabuhanga mu bice bitandukanye by’igihugu. Ni gahunda igamije gutanga ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo rihindagurika buri munsi, binyuze mu mashuri yihariye azigisha amasomo agezweho.

Ayo mashuri azibanda ku masomo arimo: ubwenge buhangano (AI), gukora no gucunga drones, umutekano w’ibikorwa bikorerwa kuri murandasi (cybersecurity), ubuhinzi bugezweho n’itunganywa ry’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, n’andi masomo azafasha igihugu guhangana n’imbogamizi z’iterambere ry’Isi y’ikoranabuhanga.

Muri iyi gahunda, Urwego rushinzwe Guteza Imbere Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB) rwatangaje ko ibigo 15 bya mbere bizatangira kubakwa mu turere 15 turimo Karongi, Bugesera, Rulindo, Ngoma, Kamonyi n’ahandi.

Eng. Paul Umukunzi, Umuyobozi Mukuru wa RTB, yavuze ko ibibanza byo kubakaho byamaze kuboneka ndetse n’ingengo y’imari ihari. Yagize ati:“Ubu tugiye gutangirana n’aya 15. Ingengo y’imari yarabonetse, ibibanza byarabonetse, tugiye gutangira akazi. Nibwira ko mu myaka ibiri cyangwa itatu azaba akora.”

Buri shuri rizaba rifite agaciro kari hagati ya miliyari 10 na 13 z’amafaranga y’u Rwanda, bitewe n’uburyo amasomo azategurwa n’ibikorwaremezo bizashyirwamo.

 

Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere, izwi nka NST2, iteganya ko abantu bagera kuri miliyoni ,cyane cyane urubyiruko,bazahabwa amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga, naho abandi ibihumbi 500 bakazahabwa amahugurwa ahambaye muri uru rwego.

Iyi gahunda igamije kwimakaza ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI) na robo mu nzego zitandukanye zirimo: uburezi, ubuzima, ubuhinzi, inganda, ubutabera, imari n’izindi.

Eng. Umukunzi yagaragaje ko uko ikoranabuhanga rikomeza kwaguka ari nako ibikorwa byaryo bikomeza kugirwaho ingaruka n’ibyaha byo kuri murandasi, ari na yo mpamvu hakenewe amasomo yo gutegura inzobere zishoboye kurinda no gucunga umutekano w’amakuru n’ibikorwa byo kuri internet.

Yatanze urugero rw’uko gahunda ya NST1 yasize u Rwanda rutanga serivisi zirenga 200 hifashishijwe ikoranabuhanga, cyane binyuze ku rubuga Irembo. Umubare w’abakoresha urwo rubuga wiyongereye cyane mu 2023, uva kuri miliyoni 5.9 ukagera kuri miliyoni 8.4, ni ukuvuga izamuka rya 42%.

Ku bijyanye n’utudege duto tutagira abapilote (drones), Eng. Umukunzi yemeza ko tumaze kugira uruhare runini mu guteza imbere serivisi zitandukanye nk’ubuzima, bityo bikaba ngombwa ko u Rwanda rugira ubushobozi mu gukora, kuyobora no gucunga izo drone, ndetse no kuzikoresha mu zindi nzego.

Yongeyeho ko u Rwanda rukwiye kwihaza mu biribwa, bishingiye ku buhinzi bukorwa mu buryo bugezweho.

Yagize ati:”Dufite n’amashuri azigisha ubuhinzi bugezweho. Turashaka guteza imbere ubuhinzi butari ubwo gusagurira isoko ryo mu gihugu gusa, ahubwo tugatera imbere mu gutunganya umusaruro wacu tukabasha kuwugeza ku masoko mpuzamahanga.”

Iyi gahunda yo kubaka ibigo 30 byigisha ikoranabuhanga ni intambwe ikomeye u Rwanda ruteye mu rugendo rwo kwihutisha iterambere rirambye rishingiye ku bumenyi, ubuhanga n’ikoranabuhanga rigezweho.

 

Eng. Paul Umukunzi, Umuyobozi Mukuru wa RTB yatangaje ibi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Gicurasi 2025 ,mu kiganiro n’ itangazamakuru.