Kwibuka32: Tugomba kwigira ku makosa yakozwe tugakuramo amasomo- António Guterres

 

 

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres yasabye Umuryango Mpuzamahanga gukura amasomo ku gutsindwa bagize mu bihe byahise bagaharanira kurinda abariho, binyuze mu kwamagana urwango, imvugo zibibiba amacakubiri n’izihamagarira abantu ubwicanyi. Antonio Guterres yabigarutseho mu butumwa yatanze kuri uyu wa 7 Mata 2026, igihe u Rwanda n’Isi bizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu munsi kandi Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batangiye icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gusubiza icyubahiro abasaga miliyoni bishwe mu minsi 100 gusa.

Muri ubwo butumwa, Guterres yagize ati: “Kuri uyu munsi tariki 7 Mata 2026, turibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 twamagana ikorwa ryayo ndetse duha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi duha n’icyubahiro abayirokotse.”

Yakomeje avuga ko hashize imyaka mirongo itatu n’ibiri, u Rwanda runyuze mu bihe bitoroshye by’umwijima, aho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abasaga miliyoni mu minsi 100 gusa, aho imiryango yishwe bunyamaswa.

António Guterres mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: “Ku Munsi Mpuzamahanga wo Kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tubabajwe n’Abatutsi bishwe muri Jenoside kandi tubahaye icyubahiro n’agaciro bambuwe. Duhaye icyubahiro abarokotse. Ubu twibuka, twicishije bugufi kandi dufite isoni, ukuntu Umuryango Mpuzamahanga winangiye ntiwumve imiburo ngo ufate ingamba zo kurokora ubuzima bw’Abatutsi bicwaga.”

Yongeyeho ati: “Tugomba kwigira ku gutsindwa kw’ahahise tukarinda abariho, binyuze mu kwamagana urwango, imvugo zishotorana n’izikangurira abantu gukora rugomo; binyuze mu gushyira imbaraga mu kubaka umuryango mu kubaka ukwigira k’umuryango ndetse no mu kongerera ubushobozi ibigo bifasha mu gukumira ubwicanyi rusange.”

Yaboneyeho gusaba ibihugu byose kubahiriza Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye kurwanya Jenoside nta gutindiganya kandi bigashyirwa mu bikorwa mu buryo bwuzuye. Umuryango w’Abibumbye kandi wifatanyije n’abaturage b’u Rwanda n’abantu bose, aho bari hose, banze guha urwaho amacakubiri cyangwa ngo baceceke.

Yavuze kandi ko Umuryango w’Abibumbye wongeye gushimangira icyemezo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gutega amatwi abayirokotse no kugira icyo bakora mu gukumira Jenoside ahandi hose yaba ku Isi.

Umuryango w’Abibumbye kandi wifatanyije n’abantu bose ku Isi banga guharira ahazaza h’Isi ubwoba, amacakubiri, no guceceka, bagaharanira kurwanya ikibi. Ati: “Dufite amateka dushingiraho atuyobora, intego yacu ni ugukumira Jenoside.