Depite Uwamariya Veneranda yasabye Abanyarwanda gukomeza umurage wo guharanira ubumwe kandi bakubaka igihugu, barwanyiriza hamwe ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ibi yabivuze kuri uyu wa Gatanu, tariki 23 Gicurasi 2025 mu muhango wo kwibuka abaganga, abarwayi, abarwaza n’abandi biciwe mu Bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda i Huye (CHUB), bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Depite Uwamariya yavuze ko byoroheye abaganga n’abandi bakoreye Jenoside muri ibi bitaro kuko bari bazi uburyo bakwicamo abantu vuba bitewe n’ibyo bari barize.
Yanenze abagize uruhare mu bwicanyi bose, ashimira ubutabera rw’u Rwanda bwabahannye uko bikwiye, n’abatari bagezwa imbere yabwo bakaba bagishakishwa.
Iyi ntumwa ya rubanda yasabye urubyiruko gutera ikirenge mu cy’abahagaritse Jenoside kuko na bo babikoze bakiri bato nka bo.
Ati “Jenoside yahagaritswe n’abana b’u Rwanda bari bato ariko batari gito, bari bafite umutima wo kurengera igihugu cyabo no gutabara abari mu kaga. Ingabo zari ziyobowe na Paul Kagame zahagaritse ubwicanyi ndetse bamwe muri bo bahasiga ubuzima, mu gihe amahanga yareberaga.”
Yakomeje agira ati “Rubyiruko ni mwe bayobizi b’uyu munsi n’ejo hazaza, nimukomeze murinde igihugu hakiri kare, mukirinde imitekerereze isenya. Uko tugenda tugaragaza ukuri kw’amateka yacu, ni nako ikinyoma cy’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kigenda kijya ahagaragara.”
Yavuze ko ubushake no kwiyemeza kurwanira ukuri ari byo byatumye babasha guhangana n’ababarushaga ibikoresho ndetse banashyigikiwe n’amahanga, barinda babatsinda.
Depite Uwamariya wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yasabye abari bitabiriye guharanira gukora cyane ngo biteze imbere kuko ari bwo budaheranwa bwatumye igihugu kigera aho kigeze uyu munsi.
Umuyobozi Mukuru wa CHUB, Dr. Ngarambe Christian yavuze ko abari abayobozi b’ibitaro, abaganga ndetse n’abandi bakozi babyo, bafatanyije n’abasirikare kwica abari abarwayi, abarwaza ndetse na bagenzi babo bakoranaga.
Avuga ko ibyabaye bitari bikwiye kuranga abakabaye barafashe iya mbere mu guhagarika ubwicanyi ndetse no kurokora abari bakeneye ubufasha.
Icyakora ashimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside, akavuga ko n’ubwo urwego rw’ubuvuzi rwashegejwe, ariko ko rutigeze rusigara inyuma mu rugendo rwo kwiyubaka.
Ati “Dushima cyane ubutwari bw’Ingabo zari iza RPA Inkotanyi zari zirangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame, zo zabashije kurokora abari basigaye, bakanabafasha mu rugendo rwo kwiyubaka ndetse n’isanamitima ry’ibikomere by’umubiri n’ibitekerezo, tukaba tugeze ku iterambere tubona uyu munsi.”
Akomeza agira ati “Urwego rw’ubuzima twatakaje abagera kuri 80% by’abakozi, ariko mu myaka 31 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, rwariyubatse kandi abakora mu rwego rw’ubuzima dufite ubu ni abahumuriza ababagana, bakabasubiza icyizere cyo kubaho mu bibazo bitandukanye by’ubuzima.”
Dr. Ngarambe yashimiye kandi abakozi b’ibi bitaro bategura igikorwa ngarukamwaka cyo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bakabegereza ubuvuzi aho batuye kandi bakabagabira inka kugira ngo barusheho gukataza mu rugendo rwo kwiyubaka.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kamana André, yavuze ko umunsi nk’uyu wo kwibuka udakwiye kuba umuhango gusa, ko ahubwo ibyabaye bikwiye kudusigira amasomo, tukiyemeza ko ibyabaye bitazasubira.
Ati “Dukwiye kuvuga tuti ‘noneho ko dufite igihugu cyiza cyigisha urukundo n’ubumwe, ni gute abantu bafata ingamba zivuga ngo uru rubyiruko rurimo rubyiruka rugirane ya sano, rwa rukundo, rya shyaka ryo kugira ngo aya mateka akosoke, rwigishwe gukunda igihugu.'”
Yunze mu ry’abamubanjirije, asaba buri wese guha agaciro Inkotanyi zitanze ubuzima bwazo kugira ngo zibohore igihugu, buri wese agatanga umutahe we kugira ngo ibyagezweho bisigasirwe kandi tugere ku iterambere rirambye.
Ati “Uwo ari we wese yumve ko dufitanye igihango n’igihugu cyacu, ko tugomba kugikomeraho, tukagikunda, tukakitangira, hanyuma n’abadukomokaho bakajya bumva ko aya mateka ari ikibi cyabaye, kitazagaruka ukundi.”
Abasaga 300 ni bo biciwe mu Bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda i Huye ndetse no mu nkengero zayo.
U Rwanda ruracyari mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, yatangiye tariki 7 Mata ikazasozwa tariki 4 Nyakanga 2025.


Nshimiyimana Francois i Huye