Jean de Dieu Ndacyayisenga, umuramyi akaba n’umwigisha w’Ijambo ry’Imana, avuga ko ururimi ari imwe mu ntwaro zikomeye Imana yahaye umuntu, kuko ibyo umuntu avuga bigira uruhare runini mu kurema no guhindura ubuzima bwe bwa buri munsi.
Yasobanuye ko akanwa k’umuntu karema, ari na yo mpamvu iyo umuntu yifashishije ururimi rwe ahamya ibyo Imana yavuze ku buzima bwe, atangira kwakira amahame n’imikorere y’Imana mu mibereho ye ya buri munsi. Yagize ati “Kwatura neza ku buzima bwacu ni ukwemera imigambi y’Imana no kuyigira iyacu, bigahindura imitekerereze n’ibyadukikije.”
Ndacyayisenga yagarutse ku murongo wo muri Bibiliya, Yoweli 2:7, ugira uti “Bihuta nk’intwari, burira inkike nk’abarwanyi, umuntu wese aromboreza imbere ye, ntibica gahunda.” Yavuze ko uyu murongo ufite igisobanuro gikomeye cyane muri iki gihe, by’umwihariko ku Banyarwanda bari mu bihe byo kwizihiza umunsi w’Intwari. Yashimangiye ko intwari zibanza mu bitekerezo, zigahamya ibyo zishaka kugeraho, zigakora zidacika intege kandi zidakorera mu kajagari, bityo zigatsinda inzitizi zose zibangamira iterambere.
Yifurije Abanyarwanda bose umunsi mwiza w’Intwari, anashimira by’umwihariko intwari zatanze ubuzima bwazo kugira ngo u Rwanda rubashe kubaho rufite amahoro n’ubumwe.
Uyu muramyi yavuze ko ibibazo byinshi abantu bahura na byo mu buzima birimo ubukene, amakimbirane, kwiheba no kubura icyizere, akenshi biba bifite inkomoko mu bitekerezo bibi. Yagaragaje ko imitekerereze mibi igira ingaruka zitari nziza, mu gihe kwiyaturaho ibyiza no kwizera Imana bizamura icyizere, bikongera imbaraga zo kurenga inzitizi.
Yongeyeho ko Imana ishyigikira cyane ibyo umuntu yizera kandi yatura, kuko “affirmations nziza” zirema ikirere cyiza gituma umuntu afungurirwa imigisha, amahirwe no kugera ku ntego y’ubuzima Imana yamugeneye. Yavuze ko Imana ikunda abantu bafata Ijambo ryayo bakarigira ubuzima bwabo bwa buri munsi.
Mu gusobanura agaciro k’umuntu, Ndacyayisenga yifashishije imirongo itandukanye ya Bibiliya irimo Itangiriro 1:26 igaragaza ko umuntu yaremwe mu ishusho y’Imana, Zaburi 8:6-7 ivuga ko Imana yamwambitse ubwiza n’icyubahiro, na 1 Yohana 3:2 ihamya ko turi abana b’Imana. Yavuze ko iyo mirongo igaragaza ko abantu ari ab’agaciro kanini, bityo bakwiye gukomeza kubyiyaturaho mu buryo bububaka.
Yibukije ko Bibiliya igaragaza abantu nk’abami n’abatambyi, imitwe atari imirizo, abanyamugisha, bityo ko kwatura ayo magambo ku buzima bwabo ari uguhamya imigambi n’imikorere y’Imana, bigatanga intsinzi n’iterambere.
Yasoje asaba abantu kwizera Imana byimazeyo, gukunda no gusoma Bibiliya, amagambo bayisomamo bakayahuza n’ubuzima barimo, bakayahamya ku mibereho yabo ya buri munsi. Yavuze ko muri Bibiliya harimo ibisubizo by’ibibazo byose by’ubuzima, kandi ko kubyizera no kubyatura ari inzira yo gutsinda inzitizi no kubaho ubuzima bwuzuye imigisha.
UMVA HANO IKIGANIRO CYOSE
