Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kwanga guheranwa n’ agahinda byatumye atangira kwiga afite imyaka 38

Umugabo w’imyaka 63 Rwirima Chadrack, avugako nyuma yo kwicirwa abe mu gihe cya Jenoside ya korewe Abatutsi mu 1994,yanze guheranwa n’agahinda akiyemeza  kwigira, byanatumye ajya  kwiga amashuri yisumbuye afite imyaka 38,kuko yari yaravukijwe ayo mahirwe.

Rwirima uyu ubundi akomoka mu Murenge wa Ruramba mu Karere ka Nyaruguru ,ariko ubu aba i Huye, kandi yahageze nyuma ya Jeniside ahungutse,maze yiyemeza kuhaguma.

Mu Ruramba yahavuye  ahunga,ahungira muri kiliziya y’ i Kibeho ari naho abe baguye.Nyuma yaho yaje guhungira i Karama mu Karere ka Huye, naho abicanyi bahateye,ahungira i Burundi.Mu byamubayeho muri Jenoside atajya yibagirwa,ngo ni abe yasize i Kibeho,bamaze gupfa,atanabashyinguye.

N’ikiniga agerageza kurwanya yihagararaho nk’umugabo,agira ati”Abanjye babishe turi kumwe,mbasiga ahongaho ntabahamye.Kubona abawe bapfa,ukabasiga aho ukagenda,uhora ubabona aho bagaramye.Ntunemera ko bahambwe atari wowe wabihambiye”

Yungamo ati”Kuba ntarigeze ngira uwo mbona ngo mbishyingurire,birambabaza kurushaho’‘

N’ubwo iyi ntimba ayigendana mu mutima, ikarushaho kumushengura iyo bigeze mu kwezi kwa kane ,yagerageje kwiyubaka, ari na byo byatumye mu 1998 afata icyemezo cyo kujya kwiga mu mashuri yisumbuye yari afite imyaka 38.

Agira ati” Izo nzira z’akababaro naciyemo zose ,nzirangije nashatse gukorango nereke abashakaga kunshyira mu mwobo ko nkiri ku Isi,kandi ko ndi hejuru ku Isi,ntari munsi y’Isi”

Yatangiriye mu mwaka wa kane kuko ubundi ngo akirangiza amashuri abanza yari yize imyaka itatu y’imyuga,bitaga CERAR,n’ubwo we yumvaga iyo abyemererwa yari kwiga amashuri yisumbuye akanayarangiza.

AtiNize segonderi meze gutya ,mfite uruhara,niga na kaminuza.Hari igitabo nanditse ”Mes 18 ans a 38 ans” gisobanura uburyo nicaranye ku ntebe y’ishuri n’abana b’imyaka 18 njyewe mfite 38. Naravuze nti bari barambujije kwiga,reka ndebe niba nari umuswa.Cyane ko nabonaga abo twiganye narushaga,bayobora mu gihe cyabo”

Yize Segonderi arayirangiza,abona n’amanota meza yakamujyanye muri kaminuza,ariko ntuyahita akomeza kwiga kuko hari abo babanaga yari abeshejeho.Yiyemeza gukora, maze kaminuza ayiga yirihira.

Ku kibazo cyo kumenya niba kwiga bitaramugoye  kuko yari akuze asubiza agira ati”Byari bigoye ariko iyo uri mukuru umenya uko ubikora.Nta mwanya upfusha ubusa,ukamenya n’akana mucudika kabyumva.Kandi iyo kakwigishije birushaho kumvikana kurusha mwalimu wawe”

Rwimira asaba n’abandi Banyarwanda gukorera kuntego,kuko aribyo byamufashije kuba ageze aho ageze ubungubu.Ati” Ikintu cya mbere ni ukugira intego, ukagira ishyaka ,ukanga kuba imbwa,ugashaka uko wasohoka mu bibazo urimo.Iyo ubyiyemeje ugakora,birashoboka.Muri iyi Leta yacu kutagira umugambi, ngo ugire ishyaka ni ukwirangaraho”

Yongeraho ko mu gihugu hari amahirwe menshi kandi Leta ikunze abenegihugu,ku buryo kudashaka icyo ukora ari ukunyagwa zigahera.

Src:KigaliToday

Related posts