Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

“Kuvuga ubutumwa mu buryo bwinshi kandi kuririmba mbona byabimfashamo”. Gad Rwizihirwa yashyize hanze indirimbo

 

Umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Gad Rwizihirwa utuye mu gihugu cya Norway yashyize hanze indirimbo nshya ye ya mbere yitwa “HUMURA.”

Iyi ndirimbo HUMURA ni indirimbo avugamo ubushuti bukomeye bw’umwami Yesu kristo, avuga ko nta wakurikiye Yesu ngo abure ibyo ashaka, ndetse akanashishikariza abantu kumenya Umwami Yesu.

Uyu muririmbyi Gad Rwizihirwa, ubwo yaganiraga na Kglnews.com, yavuze aho yakuye igitekerezo cy’iyi ndirimbo.

Yagize ati” Igitekerezo cy’indirimbo HUMURA cyaje ubwo narindi mu nzira mvuye gusura inshuti ndimo nganira na mushiki wanjye kubijyanye nukuri, urukundo rwa Yesu ariko kandi tuvuga n’urukundo rw’abantu dushingiye kumagambo ya Bibiliya. Nahise numva Melodie( ijwi ) mu bitekerezo ndayimusangiza arayikunda cyane mubwira ko tuza kongera guhura yavuyemo indirimbo. Nageze mu nzu yanjye ntuje ntangira kwandika mu gihe gito cyane Imana ibimfashijemo nakuyemo indirimbo”.

Gad akomeza avuga ko impamvu yayise HUMURA yashatse kugaragaza ukuntu nubwo bigoye kubona inshuti nziza kandi umuntu wese ahorana intambara n’ibigeragezo biva kumwanzi( Satani ) akenshi akanyura mu bantu, umuntu wizera Yesu azabitsinda kuko kuba yaramwizeye afite uburinzi bukomeye naho byaba bisa n’ibigoranye.

Uyu muhanzi Gad Rwizihirwa, yatangiye kuririmba kera nubwo atazishyiraga hanze, nyuma yaje kubona ko adakwiye kubyihererana abifashijwemo n’umuryango ndetse n’inshuti.

Ati” Kuririmba na bikunze kuva kera ndetse ngakunda gucuranga guitar ariko gufata umwanzuro wo kuririmba nk’ umuhanzi mbitangiye vuba nyuma yo kubona ko nandika indirimbo zigakundwa n’abantu cyane cyane umuryango n’inshuti zanjye za bugufi”.

Uyu muririmbyi wo kuramya no guhimbaza Imana ahamya ko ntego ye ari ukuvuga Ubutumwa cyane cyane abinyujije mu ndirimbo.

Ati” Nafashe uyu mwanzuro kubera intego mfite yo kuvuga ubutumwa mu buryo bwinshi kandi kuririmba mbona byabimfashamo. Icyo nicyo kinzanye mu muziki kandi ntabwo mfite kubihagarika byaba bisa no kwiyibagirwa”.

Gad, avuga ko ubu nta Management ihamye aragira, ariko ashima Imana ikomeje kumushoboza. imbugankoranyambaga ze zose akoresha Gad Rwizihirwa, uretse ku ishene ye ya YouTube akoresha Gad RM.

Reba hano indirimbo nshya ya Gad Rwizihirwa yise ” HUMURA”

Related posts