Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Kumva ushonje buri kanya ni ikimenyetso cy’ indwara nyinshi zikomeye, hari ikiba kibyihishe inyuma

 

Ubusanzwe guhora wumva ushonje buri  gihe ni ikibazo utagomba kwirengagiza, kuko biba biterwa n’ibindi bibazo umubiri ushobora kuba uri guhangana nabyo.Kumva ushonje ni ibisanzwe kandi byerekana ko umubiri ukeneye izindi ngufu ngo ubashe gukora neza, cyane cyane iyo bibaye umaze  igihe kinini utararya.

Gusa niba nyuma yo kurya, cyangwa umaze umwanya muto uriye, ugatangira kumva ushonje, haba hari ikibazo mu mikorere isanzwe y’umubiri.Hano twaguteguriye impamvu zishobora gutuma uhora wumva ushonje kabone nubwo waba umaze kurya.

Gusinzira nabi.Gusinzira nabi ni ukumara  igihe kinini utageza byibuze ku masaha 7 kugeza 8 usinziriye. Abantu basinzira igihe gito bakunze guhora kenshi bafite inzara.Ibi ahanini biterwa nuko gusinzira nabi bigira ingaruka ku misemburo 2 igira uruhare mu kugena ubushake bwo kurya (appetite). Bishobora gutera umusemburo wa ghrelin utuma wumva ushaka kurya kwiyongera cyane, ibi bikagabanya umusemburo wa leptin, utuma wumva uhaze.

 

Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko kandi gusinzira nabi bitera kuryagagura cyane cyane ibiryo bishobora kongera ibiro nk’amasukari cg ibirimo amavuta menshi bizwi nka fast food.
Haranira kuryama byibuze amasaha 7-8, bizatuma uhorana imbaraga ndetse n’imisemburo itera inzara ibe ku rugero rukwiye.

Urugero rw’isukari mu maraso ruri hasi.Isukari yo mu maraso yabaye nke (cg hypoglycemia) ishobora gutera guhora wumva ushonje.Ubwonko bukenera imbaraga kugira ngo bubashe gukora, glucose cg isukari yo mu maraso niyo yitabazwa nk’isoko y’ingufu cg imbaraga. Mu  gihe urugero rwa glucose rwagabanutse, n’ubushobozi bwo gukora ku bwonko buragabanuka, bugatangira kuhoreza ubutumwa mu gifu n’ahandi, nuko ukumva ushonje ugashaka kurya.

Nubwo kenshi bimenyerewe ko urugero ruri hasi rw’isukari mu maraso (hypoglycemia) bigaragara ku barwayi ba diyabete, ariko hari n’izindi ndwara ushobora gusangaho iki kimenyetso nka; hepatite, ibibazo by’impyiko, n’ibindi bibazo mu mvubura za adrenal cg pituitary (soma pituwitari).

Umwuma mu mubiri.Umwuma ukabije ushobora gutera guhora wumva ushonje. Abantu benshi bakunze kwitiranya inzara n’inyota.

Waba umaze  igihe kinini utanywa amazi ukumva urashonje cyane. Ibi ahanini biterwa nuko agace gashinzwe inyota n’inzara ari kamwe ku bwonko; agace kitwa hypothalamus.Iyo umubiri wawe ufite umwuma, hypothalamus yohereza ubutumwa ko ugomba kongera urugero rw’amazi ufata. Amazi kandi akenerwa n’ingirangingo n’uturemangingo twose mu mubiri, kandi ava mu byo kurya n’ibyo kunywa uba wafashe, iyo adahagije bituma uhorana inzara no gushaka kurya bya buri kanya.

Parasite ziri mu mara.Hari  igihe ushobora kumva ushonje, kabone nubwo waba umaze kurya. Ibi bishobora guterwa n’inzoka cg parasite zituriye mu mara yawe.

Inzoka zishobora kuba igihe kirekire mu mara, nta kindi kibazo ziguteye uretse gutungwa n’intungamubiri zagakwiye kugutunga. Iyo utabona intungamubiri zihagije bishobora gutera guhora wumva ushonje.Iyo izi nzoka zimaze kuba nyinshi ni ha handi ushobora no kuba umaze kurya, ariko ukumva urashonje cg se ukabyukana inzara idasanzwe.
Niba ibi bikubaho kenshi ukabona biherekejwe no gutakaza ibiro, ni ngombwa kugana kwa muganga ukivuza.

Stress ikabije.Mu mikorere y’umubiri mu  gihe cya stress, umubiri ushobora gukoresha uburyo bwo kurwana cg guhunga (fight or flight mode), umusemburo wa stress; cortisol uriyongera cyane. Uyu musemburo utuma urya cyane, ndetse ukagira ibyo kurya ushaka cyane nk’ibiryohera ndetse n’ibirimo ibinure byinshi.Kurya cyane mu  gihe cya stress, ntibikuraho icyayiguteye cg se ngo bigabanye kudatuza, ahubwo byongera gushaka kurya cyane, bikaba byatuma wiyongera ibiro, bishobora no kubyara ibindi bibazo by’ubuzima.

Uburyo ushobora kurwanya stress, utiriwe uyihungira mu kurya cyane, harimo gukora sport ndetse na meditation, kumva umuziki ukunze nabyo bishobora kugufasha kuyirwanya.

Diyabete.Indwara ya diyabete yaba iyo mu bwoko bwa 1 cg ubwa 2, zose zitera guhora wumva ushonje.Ibi ahanini biterwa nuko ku barwayi ba diyabete imikorere isanzwe y’umubiri iba

yarahindutse.Ubusanzwe, umubiri uhindura isukari tubonera mubyo turya, ingufu umubiri ukoresha, zitwa glucose. Ku barwayi ba diyabete, hari  igihe isukari iva mubyo barya idahindurwa glucose ngo itange imbaraga. Bityo imikaya n’ingirangingo zigatuma bahora bashaka kurya.Mu  gihe urwaye diyabete ni ngombwa guhoza isukari mu maraso ku rugero rukwiye.

Ibindi bibazo bishobora gutera guhora wumva ushonje harimo gutwita, abakobwa cg abagore benda kujya mu mihango byose ahanini bitewe n’imihindagurikire mu misemburo.

Mu  gihe uhora wumva ushonje, ni ngombwa gushaka ikibitera ukaba wagana n’ivuriro bakagusuzuma, ikibitera kikavurwa.

Related posts