Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Kumanwa y’ ihangu , Harmonize n’ umukunzi we bagaragaye bambaye ubusa buri buri abakunzi babo babaha urwamenyo, ( Reba ifoto yatumye abantu bacika ururondogoro)

Rajab Adbul Kahali na Frida Kajala

Umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Tanzania , Rajab Adbul Kahali wamenyekanye ku izina rya Harmonize yagaragaye we n’ umukunzi we Frida Kajala, bambaye ubusa buri buri bituma abantu benshi babaha urwamenyo.

Urebye ku mbuga nkoranyambaga z’ aba bombi, usanganirwa n’ amashusho n’ amafoto yaba bombi agaragaza kunyurwa mu rukundo rwabo muri iyi minsi , usanga amafoto yabo aharekejwe n’ ibimenyetso by’ urukundo yaba imitima n’ andi magambo akoreshwa n’ abakundana.

Muri uku gukomeza kugaragariza rubanda ko bari mu munyenga w’ urukundo rudasanzwe uyu muhanzi ukunzwe cyane mu gihugu cya Tanzania yongeye gutuma abantu bavuga amagambure nyuma yo kubatungura agashyira hanze ifoto y’ uwahoze ari umukunzi we Kadjala Frida bambaye ubusa igice cyose cyo hejuru kigaragara.

Hari hashize iminsi aba bombi bavugwaho ko basubiranye mu rukundo.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Kamena 2022, nibwo uyu muhanzi yasimbukiye kuri instagram maze ashyira hanze ifoto yabo batambaye igice cyo hejuru maze benshi bacika ururondogoro bamwe bavuga ko biriya uyu muhanzi yakoze bitari bikwiriye.

Related posts