Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Featured

Kubura uwo wakundaga bitera agahinda cyane cyane k’uwamubuze: Dore amagambo ugomba kwirinda kuvugira aho bagize ibyago

Ni kenshi duherekeza imiryango cyangwa inshuti zacu zagize ibyago, mu gihe umuntu wabo yitabye Imana, abahanga mu buzima bw’imitekerereze ya muntu bagaragaza ko atari byiza kuvuga amagambo utabanje kugenzura mu buryo bw’umwihariko icyo asobanuye kuko bishobora gutera agahinda umuryango we n’abandi baziranye.Kubura uwo wakundaga bitera agahinda cyane cyane k’uwamubuze. Iyo hagize umuntu ukora cyangwa akavuga amagambo ababaza, bituma umutima w’abamubuze ashenguka, bityo si byiza ko uba nyirabayazana wo kubabaza abasigaye mu gihe bari kwibuka cyangwa guherekeza uwitabye Imana.

Soma iyi nkuru usobanukirwe n’amagambo ukwiriye kwirinda n’impamvu yayo.

1.Nzi uko mwiyumva.Iyo wabuze uwawe benshi batangira ku kwifuriza kwihangana bakabikora mu buryo butandukanye.Niba wowe rero, ugiye kwifatanya n’uwo wabuze abe, irinde kuvuga ngo ‘Nzi uko mwiyumva’.

2.Ubu ari ahantu heza: N’ubwo ibi bishobora kumvikana neza ariko bishobora nanone guteza ikibazo gikomeye , bigatera agahinda kadashira ababuze uwabo , batekereza aho uwo muntu yaba ari heza kandi nabo bari bamukeneye.

3.Byibura yari amaze imyaka myinshi ku Isi: Iri jambo si ryiza na gato kuko rituma bagufata nk’umuntu utaramwifurizaga gukomeza kubaho.Kubura uwo wakundaga byose birababaza ndetse ninayo mpamvu utari ukwiriye kuvuga ko kuba yari amaze igihe bakwiriye gutuza.

4.Nicyo gihe cyo gukomeza ubuzima: Umuntu wabuze uwe ku mubwira ngo ahite akomeza ubuzima ni nko kumutera icyuma mu mubiri.Si byiza na gato ko umubwira ko akeneye gukomeza ubuzima kandi nyamara ari mu marira y’uwe yabuze.Ikindi kandi kwibuka no kwibagirwa uwawe ni urugendo ntabwo umuntu ahita atuza.

5.Ntabwo mwari mukwiriye kubabaraIshyire mu mwanya w’umuntu wabuze uwe hanyuma umuntu aze kubwire ko nta mpamvu ufite yo kubabara. Ese wabyitwaramo gute ? Mureke afate agahe ko kubabara no kwibuka uwe.

6.Nzi undi wahuye n’iki kibazoMu gihe uri ku kiriyo, kwegera bahuye n’ibyago , ukababwira ko hari undi uzi wahuye n’ikibazo bahuye nacyo , ntacyo bikemura ahubwo bimwerekako utabitayeho na gato.Fata umwanya wawe umureke arire umuhanagure.

7.Ese ntabwo uruha kurira: Kubwira uyu muntu gutya ni nko kumubwira ko umurambiwe , uwo mwanya ahita abona ko nta nshuti ikurimo , rero sibyiza ko utangira ku mubwira amagambo amubabaza muri ubwo buryo.

Related posts