Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Kubera ubukene , umusore yishwe urupfu rubi n’ abavandimwe be nyuma yo kwanga gutirura imyenda bamutije, inkuru irambuye.

Umusore w’ imyaka 21 y’ amavuko wo mu gihugu cy’ Afurika y’ Epfo mu Ntara ya KwaZulu Natal yishwe urupfu rwagashinyaguro n’ abavandimwe be nyuma y’ uko yari yanze gutirura imyenda yatijwe.

Umuvugizi wa Reaction Unit SA ( RUSA) Prem Balram , yavuze ko byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Kamena 2022.

Yagize ati“ Abanyamuryango ba Reaction Unit muri Afurika yepfo (RUSA) bageze ahabereye ubwicanyi saa 09:06 z’amanywa, zo kuri uyu wa Kane”.

Amakuru akomeza gutangazwa n’ uyu muvugizi avuga ko uyu mugabo wishwe bivugwa ko yahuye n’ abavandimwe babiri bari bamusabye gutirura amapanaro 2 y’ amakoboyi [ Jeans] yari yatijwe.

Yagize ati“ Abavandimwe bahanganye n’uyu mugabo bari hanze y’urugo rwe bamusaba gutanga amapantaro yatijwe.

Uwo mugabo yaranze kandi ashimangira ko babanza kumusubiza imyenda yabatije nawe akabona kubasubiza iyabo.”

Balram yavuze ko umuvandimwe mukuru ufite imyaka 28, yakuruye nyakwigendera amukubita hasi hanyuma murumuna we (18) amutera icyuma mu gatuza.

Related posts