Guverineri wa Kivu ya Ruguru, Général-Major Evariste Kakule Somo, yatangije gikorwa cyo gukusanya imbunda n’amasasu ndetse ashyiraho ikiguzi cy’amafaranga ku bazazitanga ku bushake. Ni igikorwa avuga ko kigamije kurwanya urugomo rwitwaje intwaro, kongera umutekano w’abaturage, ndetse no gusubizaho ububasha bwa Leta muri iyi ntara imaze igihe irangwamo umutekano muke.
Mu itangazo ryasohotse ku wa 11 Ugushyingo (11), Guverineri Kakule yavuze ko iyi gahunda igamije guc intwaro ziri mu baturage mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kurwanya ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, no guteza imbere ituze n’umutekano.Ubusanzwe Leta ya RD Congo yakunze gushinjwa kugira uruhare mu gutuma abaturage batunga intwaro. Ibi kandi bijyana no gukorana n’imitwe yitwaje intwaro, aho usanga abayobamo bahabwa intwaro kandi baba mu baturage.
Ariko Radio Okapi yatangaje ko hashyizweho komisiyo idasanzwe ishinzwe kugenzura ibi bikorwa muri Kivu ya Ruguru, ndetse n’amatsinda y’aho abaturage batuye mu mijyi kugeza ku rwego rwo hasi akaxakorana bya hafi n’inzego z’umutekano, amadini, urubyiruko n’imiryango ya sosiyete sivile.Ku rundi ruhande, abaturage bazatanga imbunda n’amasasu ku bushake bazajya bahabwa ibihembo by’amafaranga arimo amadolari 100 kuzasubiza ku mbunda yo mu bwoko bwa AK-47 n’izindi ziri muri urwo rwego, amadoladi 200 USD ku mbunda nini zikoreshwa mu gutera, ndetse isasu rimwe rikazajya ryishyurwa idalari 1 USD rya Amerika.
Ubuyobozi bwemeje ko nta muntu uzaryozwa gusubizwa intwaro kandi ko zizakusanywa mu ibanga rikomeye zikajyanwa i Beni, mbere yo gushyikirizwa igisilikare cya RD Congo, FARDC.Nubwo bimeze bityo, kugeza ubu Kivu ya Ruguru iracyarangwamo intambara hagati y’ingabo za RD Congo, iz’Uburundi, Wazalendo n’abacanshuro bose bahanganye na M23 na Twirwaneho.
