Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kirehe:Umugore arasabira umwana we uburenganzira nyuma yo gutereranwa n’uwo bamubyaranye.

Uwamurera Genevieve wo mudugudu wa Gakuyo,Akagari ka Cyunuzi Umurenge wa Gatore ho mu karere ka Kirehe avuga ko uwahoze ari umugabo we witwa Rucamumihayo Jean Paul uzwi ku izina rya Nyerere nta kintu ari gufasha umwana we kuko ngo iyo agerageje kumwaka ubufasha amusaba ko yabanza kumuha umwana.

Yagize ati:”Njyewe nabanye n’umugabo wari uvuye mu rugo rwe ansanga iwanjye turabana nuko tubyarana umwana noneho amaze kugira imyaka ibiri n’igice umugabo asubira mu rugo rwe,none kugeza uyu munsi nta kintu amfasha ndetse nta n’ikintu na kimwe namubwira ngo amfashe.Iyo musabye ngo afashe umwana arambwira ngo nimumuhe amujyane mu bandi bana mu rundi rugo rw’isezerano njyewe nkibaza nti nakwikuraho umwana ukiri muto koko!Nta hantu na hamwe yigeze anyereka ho gukura ikizatunga umwana.”

Yakomeje agira ati:”Ni ukuvuga ngo rero namfashe kurera umwana kugira ngo azabashe no kwiga.”

Uwamurera Genevieve arasobanura uko yari abanye n’uwo yita umugabo we ndetse nuko baje kwisanga batakibana.

Ati:”Ajya kugenda ntakintu twapfuye uretse ko yaje akambwira ngo asubiye iwe,gusa yagiye avuga ko agiye gukizwa urumva navuga ko kujya mu madini niyo yatumye tudakomezanya kubana.”

Rucamumihayo Jean Paul uzwi ku izina rya Nyerere uvugwa n’uyu mubyeyi we atuye mu Mudugudu wa Kabeza ntahakana ko yabanaga n’uyu mugore ndetse ko banabyaranye ariko akemeza ko babanaga nk’ indaya naho icyo kwanga gufasha umwana we ngo ni ukumubeshyera cyane ko abigerageza ahubwo uyu mugore akabyanga.

Yagize ati:”Njyewe simpakana ko nabanaga nawe cyangwa ngo tubyarane,nyine byabaye ngombwa ko nsubira mu rugo rwanjye rukuru kuko we twabanaga nk’indaya.Njyewe sinanze gufasha umwana wanjye,n’ubu naguze imyenda aragenda arabitwika mpushyiye amafaranga ya Mutuweli arayanga kandi nari ndikumwe na Mudugudu,ubwo rero sinzi icyo yifuza,ahubwo we ararenga akabuza umwana wanjye kuza mu rugo.Icyo numva navuge icyo yifuza noneho turebe naho kumbeshyera ngo nshaka kumwambura umwana akiri muto ntabwo aribyo rwose.”

Ibiro by’Akagari ka Cyunuzi

Mukandayisenga Jeanvière Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage agira inama uyu mubyeyi kugana ubuyobozi bw’Akagari naho ibyo gutanga umwana utaruzuza imyaka yagenwe ataribyo.

Yagize ati:”Icya mbere abantu barabizi ko babanaga,ndetse n’umugabo aremera umwana,icyo tubawira bicare baganire.Twakwibaza tuti ese ubundi bapfuye iki ajya kugenda,birashoboka ko umugore mukuru ko yaba yaramwinginze ngo agaruke mu rugo kandi ninabyo tuba dushaka.Igisigaye rero nk’uko umudamu yaganiye n’umugabo bikarangira amuzanye mu rugo nibakomeze baganire amubwire gufasha umwana,ikindi n’ukuba yakwegera ubuyobozi bw’Akagari cyangwa se mudugudu noneho akaba yabwira uwo mugabo kumufasha.”

Visi Meya akomeza agira ati:”Uwo mugore narebe inshuti z’uwo mugabo noneho zibe zamubwira kwita ku mwana kugira ngo atabaho nabi.Icyo kuvuga ngo umwana ajye gufashirizwa kwa se oya rwose umwana uri munsi y’imyaka arindwi afashirizwa kwa nyina,ahubwo papa we akamufasha ku neza kuko ibyo ntabwo byajya hejuru byagaciye mu bwumvikane.”

Umwana w’aba bombi amaze kugira imyaka ine,kuba se yifuza kumutwara nyamara itegeko riteganya ko umwana yihitiramo umubyeyi abana nawe mu gihe yujuje imyaka irindwi byaba ari uguhonyora uburenganzira bwe ari naho nyina ahera asaba ko yafashirizwa mu rugo mu gihe ataruzuza iyi myaka iteganywa n’itegeko.

Related posts