Kinshasa: Umubyeyi wakubiswe amaze kubyara mu bitaro,Denise Nyakeru asaba ko ababigizemo uruhare bahanwa by’intangarugero

 

Mu murwa mukuru wa Kinshasa, hakomeje kuvugwa inkuru yateje impaka n’uburakari mu baturage nyuma y’ihohoterwa rikomeye ryakorewe umubyeyi wari umaze kubyara. Byabereye mu bitaro bya Hôpital Général de Référence de Kinkole, aho uwo mubyeyi yakorewe ibikorwa by’urugomo n’umukozi wo kwa muganga, ibintu byafashwe amashusho bikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.

Aya mashusho yagaragaje uwo mubyeyi uri mu bihe bikomeye nyuma yo kubyara, akubitwa ndetse akorerwa ibikorwa by’ubugome bukabije, ibintu byahise bikangura benshi bibaza ku myitwarire y’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, cyane cyane mu bigo byagenewe kurengera ubuzima bw’abarwayi.

Mu gihe uburakari bwari bumaze gufata indi ntera, Madamu Denise Nyakeru Tshisekedi, umugore wa Perezida Félix Tshisekedi, yamaganye bikomeye ibyo bikorwa, avuga ko bidakwiye kwihanganirwa na gato.

Yagize ati: “Ibikorwa nk’ibi ntibikwiye gusigira umuntu n’umwe ituze. Ni amashusho ateye agahinda kandi atihanganirwa na gato.”

Madamu Denise Nyakeru yasabye inzego zibishinzwe zirimo iz’ubuzima, ubutabera n’iziharanira uburenganzira bwa muntu, gukora iperereza ryihuse kandi ryimbitse kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye, ndetse abakoze ayo mahano bagezwe imbere y’ubutabera.

Yashimangiye ko uwakorewe ihohoterwa akwiye guhabwa ubufasha bwuzuye, haba mu buvuzi no mu mitekerereze, anasaba ko hafatwa ibyemezo bikakaye kandi by’intangarugero ku babigizemo uruhare.

Ati: “Hagomba gufatwa ibyemezo bikomeye, byihuse kandi bitanga urugero. Ubutabera bugomba kuboneka.”

Iyi nkuru yongeye gukangura impaka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bijyanye n’imyitwarire y’abakora mu rwego rw’ubuzima, cyane cyane ku kubaha uburenganzira bw’abarwayi no kubarinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Abasesenguzi bagaragaza ko ibibazo nk’ibi bishingiye ku mpamvu zitandukanye zirimo ibura ry’amahugurwa ahagije ku bakozi bo mu rwego rw’ubuzima, imishahara idahagije ndetse n’ibibazo by’imiyoborere mu bigo nderabuzima. Ibi byose bigira ingaruka ku ireme rya serivisi zitangwa, rimwe na rimwe bikavamo ihohoterwa rinyuranyije n’indangagaciro z’umwuga w’ubuvuzi.

Basaba ko hashyirwaho ingamba zihamye zirimo gukomeza guhugura abakozi ku burenganzira bw’abarwayi, gushyiraho uburyo bukomeye bwo kugenzura imyitwarire yabo, no gufatira ibihano bikakaye abagaragaweho amakosa nk’aya.

Madamu Denise Nyakeru yasoje agaragaza ko yifatanyije n’uwakorewe ihohoterwa, amwizeza ko ubuyobozi buzakomeza kumuba hafi kugira ngo abone ubutabera n’ubufasha akeneye muri ibi bihe bikomeye arimo.