Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kinshasa, abaturage batangiye kwamagana ibyavuye mu matora

 

 

 

Amashusho ari kuri X arerekana abaturage bo mu Murwa mukuru wa DRC, Kinshasa, bamagana ibyo bita kwiba amatora cyangwa Fraude Electoral nk’uko babyise.
Batwitse amapine bajya mu mihanda babwira itangazamakuru ko batakwemera ko amajwi yabo ahabwa uwo batatoye.

Mbere y’uko kwigaragambya, hari hatanzwe umuburo w’uko Guverinoma itari bwihanganire abigaragambya kuko bihungabanya umutekano.Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu akaba na Visi Perezida wa DRC Peter Kazadi yari yasabye abashaka kwigaragambya ko bagana inkiko aho guhungabanya umutekano.

Uko bigaragara ntabwo bumviye uwo muburo kuko hari n’ahandi muri iki gihugu abantu bigaragambije bavuga ko ubutegetsi bwibiye amajwi Felix Tshisekedi none abakandida nka Moïse Katumbi bakaba baratsinzwe.Mu bice bimwe bya DRC imidugararo hagati y’abaturage na Polisi yatangiye ahagana saa tanu z’amanywa.

Urubyiruko rwatangiye ruterana amabuye n’abapolisi, abapolisi bakabatera ibyuka biryana mu maso.Hari bamwe mu baturage batawe muri yombi.

Related posts