Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kimisagara: Dore icyatumye umugabo yica umugore we amutemye

 

Mu Karere ka Nyarugenge mu Kagari ka Kimisagara haravugwa inkuru iteye agahinda aho umugabo witwa Sebanani Eric ariko uzwi cyane ku kazina ka Kazungu, akekwaho ko yishe umugore we amutemye n’ umuhoro , nyuma yo kumenya ko umwana wa mbere babyaye atari uwe yamukuye k’ uwundi mugabo, Byabaye mu rujerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 .03. 2023

Aya mahano yabereye mu Mudugudu wa Buganza, mu Kagari ka Kimisagara.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yishe umugore we nyuma yo kumenya ko umwana wa mbere muri batatu nyakwigendera yabyaye ari uw’ uwundi mugabo, Uyu mugabo akimara kwica umugore we yahise atoroka, ku buryo inzego zibishizwe zatangiye kumushakisha.

Kalisa Jean Sauveur, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa Kimisagara, yabwiye IGIHE dukesha ino nkuru ko uyu mugabo yishe umugore we nyuma y’uko amenye ko umwana w’imfura atari uwe, ko ari uw’uwundi mugabo,yagize ati “Nibyo byabaye muumugore we nyuma y’uko amenye ko umwana w’imfura atari uwe, ko ari uw’uwundi mugabo. rukerera, yamwishe amutemaguye byabindi bikomeye kuko yatemaga n’amaboko, ariko yahise atoroka.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko nyakwigendera yari afite abana batatu bakuru, ndetse n’umugabo we ku Cyumweru yari yatumiye abantu iwe ababwira ko amakimbirane yari afitanye n’umugore we yarangiye.Ati “No ku Cyumweru yari yatumiye abantu iwe ababwira ko amakimbirane bari bafitanye n’umugore yarangiye, kuko n’umugore yari yaramaze guha uwo mwana se.”

Kalisa Jean yongeyeho ko umukozi wo muri uyu muryango ari we watabaje, aboneraho gusaba abaturage kugira umuco wo gutabarana, kuko iyo biba, uyu mugabo atari gucika inzego z’umutekano.

Related posts