Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kimironko: Umuzungu arakekwaho gutera umuturage icyuma mu mutima. Dore uko byagenze

 

Mu Murenge wa Kimironko mu Kagari ka Bibare mu Karere ka Gasabo haravugwa inkuru y’ umutarage witwa Ntarugera Deo Koya wasagariwe n’ umuzungu washakaga kumutera icyuma mu mutima kimukomeretsa intoki n’ ikibero , ahita ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimironko.

Aya mahano yabaye kuri uyu wa 23 Gashyantare 2023, ubwo Ntarugera yariho ava kuri moto atangiye kwishyura akabona uwo muzungu amusatira yitotomba, ngo mu kumwegera undi yahunze agenda asubira inyuma agera aho agwa ku gikuta uwo muzungu ashaka kumusogota mu mu gituza ku bw’amahirwe abatabaye basanga amaze kumukomeretsa ku kibero no ku ntoki gusa.

Ntarugera yabwiye IGIHE dukesha aya makuru ati “Ubwo nari ngeze iwanjye nishyura umumotari nabonye umuzungu ushaje yitotomba atukana ibitutsi by’urukozasoni ari kumwe n’imbwa ye ntoya abanza kutunyuraho, mvuze ngo mbese uravuga ibiki arahindukira antera icyuma.”

Ntarugera yakomeje avuga ko nyuma abantu baje kumumukuraho nyuma ajyanwa kwa muganga, uwo muzungu ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimironko.

Amakuru iki gitangazamakuru gifite ni uko ngo uwo muzungu asanzwe ari umunyarugomo kuko ngo yigeze no kwangiza moto y’umuturage agategekwa kuyishyura.

Related posts