Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Amakuru atari meza ku mupadiri uherutse gusambanya abana batatu(3) mu Kiliziya. ( Kiliziya Gatulika yamufatiye ibihano bikakaye)

Padiri Sostenes Bahati Soka wo muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Deonis Aropagita yo muri Kilimanjaro mu gihugu cya Tanzania , ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana batatu ( 3), yahagaritswe kuri izi nshingano na Kiliziya Gatulika yo muri iki gihugu. Uyu mupadiri wakoreraga umurimo w’ Ubusaseridoti muri iyi Paruwasi iherereye mu Karere ka Moshi yahagaritswe na Diyoseze nyuma yo kugezwa imbere y’ Ubucamanza.

Amakuru avuga ko uyu mupadiri akurikiranyweho gusambanya abana batatu bari mu kigero kiri hagati y’ imyaka 12 na 13 y’ amavuko , akaba yaragejejwe imbere y’ Urukiko ku wa Mbere w’ iki cyumweru turimo.Ubwo yari amaze kugezwa imbere y’ ubucamanza, amazina ye ndetse n’ ifoto ye , byahise bikurwa ku rutonde rw’ abapadiri ruri ku rubuga rwa diyoseze.

Padiri Charles Kitima , Umunyamabanga Mukuru w’ Inama ya Kiliziya Gatulika , yavuze ko bitewe n’ ibirego bishinjwa uyu mupadiri , yabaye ahagaritswe na Muyenyeri wa Diyoseze ya Moshi , Ludovick Minde. Ati “Kuva aka kanya, Musenyeri yamuhagaritse ku murimo wo gutanga serivisi z’ubupadiri kugeza igihe Urukiko ruzafatira icyemezo. Nyuma yaho ni bwo hazafatwa ibindi byemezo.”

Padiri Kitima yatangaje ko Kiliziya Gaturika izagira umusanzu mu gutuma impande zombi zihabwa ubutabera buboneye , yaba urwa Padiri ndetse n’ urw’ abamurega kubakorera ibya mfura mbi. Akomeza avuga ko kandi Kiliziya Gatulika izakomeza kurwanya no kwamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana bato.

Ibyaha bishinjwa Padiri Soka wabaye ahagaritswe, birimo gusambanya umwana ufite imyaka 12 bikekwwa ko yamufashe tariki ya 12 z’ Ukwezi gushize kwa Kanama 2022 ndetse akamusambanyiriza muri Kiliziya ya Dionis Aropaguta , ndetse n’ abandi babiri barimo undi w’ imyaka 12 n’ undi wa 13 bose na bo yasambanyirije muri iyi Kiliziya mu bihe bitandukanye.

Related posts