Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kigali:Menya byinshi ku mitegurire n’ishyirwa mu bikorwa by’umugambi mubisha wa Kazungu ukurikiranyweho kwica abantu akanabashyingura mu nzu ndetse n’uburyo byamenyekanyemo( Video)

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 5 Nzeri 2023 nibwo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe mu kagali ka Busanza mu Mudugudu wa Gishikiri urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umugabo ukekwaho kwica abantu, akabashyingura mu nzu yakodeshaga

Inkuru mu mashusho

Uwo mugabo ukekwaho ibyo byaha ari mu kigero cy’imyaka 34 akaba yabaga wenyine, bikaba bitazwi niba afite umugore cyangwa se niba ntawe afite.

Amakuru akaba avuga ko uyu mugabo akimara gufatwa yemeye ko yari amaze kwica abakobwa bagera kuri batandatu gusa ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwo bugaragaza ko iyo mibare imaze kwiyongera n’ubwo butari bwagaragaza umubare nyir’izina kubera ko iperereza rigikomeje.

Bwatangaje kandi ko uyu musore avuga ko ari imfubyi ndetse atagira naho abarizwa, yakoreshaga amazina atandukanye, aho mu masezerano y’ubukode yagiranye na nyir’inzu yitwaga Sibomana Eric, kuri Mobile Money ho akitwa Nshimiyimana Joseph, mu gihe imyirondoro ye nyakuri yo iriho amazina ya Kazungu Denis.

Mu kiganiro n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Busanza, Bwana Nizeyimana Emmanuel yatangaje ko Kazungu yigeze gufungwa azira kwambura abakobwa telefoni n’amafaranga ariko aza kurekurwa mu kwezi kumwe n’igice gushize.

Mu kujya aho yabaga ukigera nko muri metero 15 ugana kuri yo nzu, usanganirwa n’umunuko watewe n’iyo mirambo yataburuwe. Akaba ari inzu ikikijwe n’uruzitiro rw’imiyenzi, rukagira urugi runini rufunzwe n’ingufuri nini ndetse hakaba hari n’umunyerondo uharinze. Kwinjira bisaba ko unyura aho basenye muri urwo ruzitiro cyane ko ku rugi ho hari hafunze.

Mu kugera mu mbuga usanganirwa n’umunuko wisumbuyeho cyane birumvikana kuko uba wegera aho iyo mirambo yashyirwaga.

Iyo mbuga yamezeho ibyatsi byinshi ku buryo ushobora no gukeka ko nta bantu bahaba ndetse ni ahantu ushobora gukeka ko hakorerwa ibintu bidasanzwe bijyanye n’uko hameze.

Ni inzu kandi iri mu kibanza kinini aho ifite indi ku ruhande ari na yo Kazungu yahambagamo abo bantu yicaga ndetse bikaba bivugwa ko yabikoraga amaze no kubasambanya. Imbere y’iyo nto twahasanze ibice by’imibiri nk’imbavu n’ibindi.

Uyu musore ukurikiranyweho ibi byaha yari yaracukuye muri iyo nzu nto umwobo munini, itaka arirunda imbere kugira ngo ritazagaragara bagatangira kumukeka amababa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Busanza kandi yatangaje  ko iyo inzu yari arimo yari ayimazemo amezi arindwi atarayishyura, bikaba aribyo byatumye ubuyobozi bw’akagari bujyayo bugiye kumusohora ku wa 5 Nzeri 2023.

Aho yagize ati “Kuko yari yaranze kuva mu nzu y’uwo muturage, njye nagiyeyo ngiye kumusohora, ashaka kundwanya ariko turamufata. Namubwiye ko icyo nshaka ari uko umuturage yabona inzu ye, ariko najya kwinjira hariya yari yaratabye abantu akambwira ko habayo inzoka ishobora kundya ko ngomba kwitonda.”

Uyu muyobozi kandi yavuze ko bamusohoye muri iyo nzu, ariko nk’umuntu watutse ubuyobozi ntibyarangirira aho, bahamagara imodoka bamujyana ku kagali, bamukorera raporo bamujyana kuri polisi aho yagize ati “Ariko mbere ngiye kumwinjizamo nabonye asa n’ufite ikibazo, arahungabana cyane aranarira ati ‘nimumbabarire cyane’ ukabona ko afite ikibazo. Nyuma namujyanye kuri polisi mukurikiranyeho kuba yashatse kundwanya.”

Gitifu yakomeje avuga ko Kazungu amaze kugera kuri polisi yibwiriye inzego z’umutekano ko iriya nzu yabagamo yayiciragamo abantu akabashyira mu kazu kegereye iyo nini bituma bajya kureba ati “Bahise bampamagara bati ’ngwino utwereke kwa Kazungu’, tuje dusanga koko abo bantu yabatabyemo.”

Abaturage bahaturiye twaganiriye na bo bagaragaje ko uyu musore wari umaze umwaka urenga akodesha aho, ubusanzwe yabyukaga bakabona agenda, mu mpera z’icyumweru agakina n’abana baho ku buryo byari bigoye kumenya amakuru amwerekeyeho.

Abaturage kandi bavuga ko yajyaga azana abakobwa ariko ntibabamenye irengero ryabo, niba batashye cyangwa baharaye, rimwe na rimwe bakumva ko ari ugusambana bisanzwe banavuga ko hari n’umuhungu yakundaga kuhazana basa bakaba bakeka ko na we yamwishe kuko ntibari bakimuca iryera.

Aba baturage kandi bakomeje bavuga ko hari umugore wavuze ko ubwo hari ku Cyumweru babonye Kazungu ari kumwe n’undi mukobwa batahanye bakeka ko ari mu bo yishe, kuko na we batamuciye iryera nyuma ati “Ni agakobwa kari gato duhura agafashe, agakobwa kari gafite imisatsi myinshi.”

Igitangaje kindi kandi ni uko ngo abo bakobwa bose bazaga gusura uyu musore batari abo muri ibyo bice kuko kugeza uyu munsi nta muryango urataka ko wabuze umuntu.

Umuyobozi w’akagari ka Busanza kandi yavuze ko nyuma yo gucukumbura mu mpapuro babonye ko Kazungu yari afite ishuri mu Murenge wa Kimironko mu Kagari ka Nyagatovu ahazwi nka Nyabisindu ariko iryo shuri ryari ryarafunzwe aho yagize ati “Twarebye mu byangombwa dukurikiranye twumva ko yari arihafite ariko nta kandi kazi tuzi yagiraga. Ibindi bijyanye n’aho avuka sinabimenya.”

Gusa Ku bijyanye n’imirambo babonye uyu muyobozi yavuze ko byagaragaraga ko yari imaze igihe kinini ku buryo “nta muntu wari umaze icyumweru cyangwa bibiri yishwe” kuko imibiri yari yarashangutse.

Ariko kandi muri Nyakanga 2023 Kazungu yigeze gushaka gufata ku ngufu umukobwa arafatwa arafungwa nyuma wa mukobwa ntiyaza kwerekana ibimenyetso baramurekura gusa akomeje guteza umutekano muke ariko ntibyagira icyo bikorwaho.

Mu kiganiro n’umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro, Bwana Mutsinzi Antoine, yasabye  abaturage ko bajya batanga amakuru yose mu kwirinda ko ibintu byadogera bityo.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza y’Abaturage, Urujeni Martine nawe  yagaragaje ko ari icyuho ku ruhande rw’abaturage no ku buyobozi ndetse  asaba kurushaho kumenya abaturanyi babo mu kwirinda ko ibyabaye bisubira.

Aho mu magambo ye yagize ati “Kuba umuntu yamara umwaka afite amazina ane atanu ntawe uratahura ko ayo mazina atari aye ni ibintu bigaragaza ko habayemo icyuho mu kumenya abantu duturanye na bo n’abayobozi ntitumenye abo tuyoboye, umuntu akamara umwaka ari mu kagari, umurenge, akarere n’umujyi tutamuzi.”

Gusa ku bijyanye n’umubare nyakuri w’abo uyu musore yishe, uyu muyobozi  yavuze ko byatangiye uyu musore avuga ko yishe batandatu, imibare ikomeza kwiyongera, agashimangira ko bataramenya neza imibare ya nyayo kuko amakuru agikusanywa.

Uyu muyobozi kandi yakanguriye abaturage gukoresha ikarita y’umutekano, uwinjiye mu mudugudu ari mushya hagatangwa amakuru ku nzego z’umutekano mu guhangana ndetse no guhashya ko ibyo bibazo byabaye mu Busanza bitasubira ukundi ndetse n’ahandi.

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko hari hashize igihe kinini uyu mugabo akorwaho iperereza ku bindi byaha by’ubujura no gukoresha ibikangisho ndetse hari hajemo n’icyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Aho yagize ati “Ubu ishami rishinzwe kugenzura ibimenyetso riri gushakisha imibiri y’abo bantu, hamenyekanye umubare, hamenyekanye niba ari ab’igitsina gore cyangwa igitsina gabo gusa uyu mugabo yajyaga mu kabari agatahana abakobwa akabiba nyuma akabica.”

Related posts