Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kigali: Yagiye kwivuza mu rugo rw’ umuvuzi gakondo , byarangiye ariho aburiye ubuzima bitera benshi icyoba

Mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro haravugwa inkuru y’ urupfu rwateye benshi amayobera aho umuturage yagiye kwivuza mu rugo rw’ umuvuzi gakondo birangira aburiyeyo ubuzima.

Inkuru mu mashusho

Ni umutarage witwa Mukankusi Therese ,  aya makuru yamenyekanye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Nyakanga 2023.

Ku munsi w’ejo tariki ya 12 Nyakanga 2023 nibwo amakuru yamenyekanye

Amakuru avuga  ko mu rugo rw’umuturage bivugwa ko ari umuganga gakondo witwa Karangwa  ruherereye mu Mudugudu wa Murambi,Akagari ka Nyanza,Umurenge wa Gatenga, hapfiriye umuturage r bikekwa ko yari ahamaze igihe yivuza uburwayi.

Amakuru atangwa n’abaturage yavugaga ko uwo muturage bikekwa ko yari ahamaze iminsi yivuza .

Abaturage babwiye umunyamakuru wa BTN ko bakimara kumva inkuru y’urwo rupfu ngo bagize urujijo kuko  nyiri urwo rugo atatabaje nk’umuntu wagize ibyago.

Umwe yagize ati“Numvise ko ari umuntu waje afite isanduku,ari gutanga amafaranga ngo bayitware.Turibaza niba umuntu yagize ibyago,ntiyabwira abantu ngo bamutabare.”

Undi nawe ati “Bavuga ko uyu muntu avura kinyarwanda, ngo ni umupfumu. Twumvise ngo hapfuye umuntu, nahise ntambika, tugezeyo baratubwira ngo nta kibazo gihari, tugiye kubona afashe umurambo,ashyiraho n’abakarani bamuterura,bafata isanduku bayishyira mu modoka.Ntabwo byatunejeje no kuba umuntu yagize ibyago ntatabaze abaturage ngo tumutabare.”

Umwe mu wahawe akazi ko guterura isanduku yiyemerera ko  bari abagabo batatu bifashishijwe , umwe agahabwa amafaranga 500Frw.

Yagize ati “Twakoze nk’ikiraka, umurambo wari mu nzu tuwushyira mu isanduku,dushyira mu modoka, barawujyana.Bari abagabo batatu na chauffeur. Baduhaye amafaranga 500frw.

Icyakora uyu  muturage avuga ko Karangwa  yari yabanje kuvugana n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyanza,Ruhumuriza Emmanuel, akamuha uburenganzira bwo kujya gushyingura.

Mu gihe ngo bari bagiye gushyingura nibwo baje kubuzwa bageze aho bashyingurira, basabwa ko umurambo wajyanwa  ku Bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatenga,Mugisha Emmanuel,yavuze ko amakuru y’urwo rupfu  bayamenye.Ati “Twayamenye ayo makuru, twamenye amakuru ko hari umuturage wapfuye ariko agwa mu rugo rw’uwo muturage, karangwa.Yaje aje kumusura, bivugwa ko yaje aje kumusura, bivugwa ko ari nyina wabo.Ikibazo kiri mu nzego z’iperereza, umurambo uri mu buruhukiro by’ibitaro bya Polisi Kacyiru.Inzego ziracyakora iperereza.”

Avuga ku bivugwa ko Karangwa yaba ari umuvuzi gakondo ati “Ibyo kuba ari umuvuzi gakondo byo ntabyo tuzi.
Abaturage  icyo bashingiraho a bavuga ko ari umuvuzi gakondo ngo ni ukuba mu rugo we  bakunze kuhabona urujya n’uruza rw’abantu bagana iwe bivugwa ko baje kwivuza.

Related posts