Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kigali , umusore yishe umukunzi we nawe yanga ko agenda wenyine aramukurikira

 

Mu Murenge wa Kimisagara , mu Kagari ka Tabaro , Umudugudu wa Mugina mu Mujyi wa Kigali haravugwa inkuru iteye agahinda naho umusore yishe inshuti ye bakundanaga nawe birangira yiyambuye ubuzima.

Byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 .10.2023.

Ufiteyezu Jean Damascene. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kimisagara, yemeje aya makuru, avuga ko babimenye ahagana saa tatu z’ijoro.

Ufiteyezu yasobanuye amakuru bamenye nyuma yo kugera ahabereye icyaha. Ati:”Ni umusore wishe inshuti ye y’umukobwa bigeze gukundana amutera inda asubira iwabo ku Ijwi nyuma inda iza kuvamo. Umukobwa yaje kugaruka mu mujyi umusore amucumbikishiriza iwabo(nyina w’umuhungu) kuri ubu yari ahamaze ukwezi”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ako kanya batabashije kumenya amakuru yimbitse kuko uwakayabahaye yari yagize ihungabana.Ati: “Abaturage batabaje bavuga ko hari umurambo. Bahageze basanga aryamye hasi yanigishijwe umwenda, mu gihe bari gukora iperereza basanga mu cyumba hari n’umurambo w’umusore umanitse mu mugozi”.Umusore yitwa Ntakirutimana Vincent w’imyaka 29 naho umukobwa akitwa Bazizane Ange, bivugwa ko afite ubwenegihugu bwa Congo ku kirwa cya Ijwi.

Ntakirutimana utabanaga na nyina, ngo ku munsi wabanje yari yaje kubasura arahirirwa ari na ho Bazizane Ange yabaga.Nyuma y’uko inzego zishinzwe umutekano zihageze, nyina w’umuhungu yahise ajyanwa kwa muganga kuko yari yahungabanye, imirambo ya ba nyakwigendera ijyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Nyarugenge.Ufiteyezu yihanganishije umuryango wabuze ababo muri ubu buryo, ashishikariza abantu kwirinda amakimbirane, n’aho abaye bakihutira kumenyesha ubuyobozi n’abaturanyi bakabagira inama kurusha kuba umuntu yayagumana kugeza ubwo afashe icyemezo cyo kwambura ubuzima mugenzi we.

Abaturage muri rusange kandi basabwe kujya bihutira kumenyesha inzego z’ubuyobozi kuko hari ubwo bita ibintu bito nyamara bikarangira bamwe bahasize ubuzima cyangwa bakahakomerekera kandi hari uburyo bwo kwirinda.

 

Related posts