Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kigali: Umuryango ibintu byose biri hanze nyuma yo guterezwa Cyamunara n’ubuyobozi.

 

 

Umuryango wa Itangishaka Abdul Emmanuel n’umugore we Yambarije Ziatta batuye mu Umurenge wa Niboye wo mu karere ka Kicukiro mu mugi wa Kigali baratabaza basaba ubuyobozi kurenganurwa nyuma yo kwisanga baterejwe cyamunara imitungo yabo yose bashinjwa ko yasahuwe mu gihe cya Jenocide yakorwe abatutsi mu Rwanda 1994.

Uyu muryango ugizwe n’abantu 9 barimo papa na mama n’abana barindwi, bakaba bavuga ko umuhesha w’inkiko afatanije n’ubuyobozi bw’aka kagari baje bakabasohora mu nzu bavuga ko yatsinzwe mu rubanza yarezwemo na Musabimana Beata.

Urega avuga uyu muryango wamusahuriye ibintu mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi bingana na miliyoni 2 n’ibihumbi Magana arindwi(2,700,000) by’amafaranga y’u Rwanda gusa ku rundi ruhande uyu muryango uregwa ukabihakana ukaba wo uvuga ko batigeze bahabwa ubutabera na rimwe ndetse niyo bageraga imbere y’urukiko rutemeraga abatangabuhamya b’uyu muryango ngo kuko nabo ubwabo bahigwaga muri icyo gihe cya Jenocide.

Yambarije Ziatta umugore wo muri uyu muryango uregwa yagize ati “Twebwe twarabyutse mu gitondo, bigeze nka saa tatu cyangwa saa yine muri ayo masaha tubona Polisi, ubuyobozi bw’akagari n’abadaso baraje binjiye mu nzu ngo baje ngo kudukura mu nzu” akomeza avuga ko babarenganije cyane ndetse batigeze na gato bumvwa n’ubutabera ati “Abatangabuhamya turabafite, dufite abatangabuhamya n’ibimenyetso byose tugomba kubaha ariko ikibazo kigakemuka, ariko tugera imbere y’inkiko abatangabuhamya bakabanga bati ntabwo tubemera. Ati twagiye mu rukiko inshuro esheshatu tujyanye abatangabuhamya bakabanga bakitahira”.

Abdul nyir’urugo we aganira n’umunyamakuru wa Flash Tv dukesha iyi nkuru yagize ati “Mpabaye imyaka igera kuri 60 yuzuye, twagiye kubona tubona ubuyobozi buraje budukuyemo ngo tuvemo ngo baradutsinze ngo muri Gacaca kandi tukiburana, urubanza turarufite nubu ruracyahari ruri mu rukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo, Nta muntu nigeze ngura nawe iyi nzu yange”

Uyu muryango urasaba inzego za Leta kuba zahagurukira iki kibazo ukaba warenganurwa kubera ko batunguwe no kumva ngo inzu yabo yagurijwe itejwe muri cyamunara nyamara batarigeze bagurisha inzu yabo bakanasaba urukiko kuba rwakoresha ubushishozi rukagera aho ikibazo cyabereye nyirizina.

Abdul yagize ati “Turasaba ko twarenganurwa tukabona ubutabera, rwose nk’abandi banyarwanda kuko ndimo kurengana rwose”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagari ka Nyakabanda Madame Evelyne yavuze ko yarezwe muri gacaca akaburana agatsindwa, urukiko rukamutegeka kwishyura akabura ubwishyu ari nayo mpamvu bamutereje cyamunara kandi ko ibyo uyu mugabo avuga ngo baramutunguye Atari byo ngo kuko we ubwe yakiriye inyandiko 3 ziteguza uyu muryango kuva mu nzu ngo ntiwabyumva kugeza ubwo urukiko rufatanije n’ubuyobozi bw’aka kagari bafashe umwanzuro bakaza bakamusohora mu nzu.

Madam Evelyne yagize ati “Hamwe n’inzego z’umutekano hafashwe umwanzuro bamusohora mu mutungo, kugirango uhabwe nyirawo kuko yaramaze igihe kinini awuguze atawuhabwa. Ati ariko yirengagije ko afite amafaranga kuri konti ya Mini Justice, amafiteho amafaranga Miliyoni 13 kuri konti, twamusaba kugenda akayakuraho, akabona uko abaho”

Ubwo uyu munyamakuru wa Flash yahageraga muri uru rugo yasanze ibintu byose byasohowe hanze kugira ngo harangizwe urubanza gusa uyu muryango wo ukaba uvuga ko nta rubanza bazi kuko icyamunara bacyumvise kibitura hejuru.

Mu ijisho ry’umunyamakuru we yatangaje ko yabashije kubona ko cyamura yaba yarabereye ku ikoranabuhanga uregwa ntabimenye.

Related posts