Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kigali: Umugore yacyuye umugabo ubwo bari mu gikorwa cy’ urukundo rwo mu buriri byarangiye umwana abuze ubuzima

 

Mu Murenge wa Gatenga mu Kagari ka Gatenga, mu Karere ka Kicukiro , haravugwa inkuru y’ umugabo wishwe umwana w’ umugore barimo basambana.Aya mahano yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Werurwe 2024.

 

Amakuru avuga ko uyu mugore ukora uburaya yacyuye umugabo w’umumotari, bakorana imibonano mpuzabitsina nyuma bagirana amakimbirane, ahita asohoka yiruka undi asigara ari kuniga umwana we w’umukobwa w’imyaka umunani aramwica. Umugore umwe utarashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye kiriya gitangazamakuru ati “Yazanye umugabo barararana amwicira umwana.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gatenga, Mugabo Rukika Christian, yavuze ko kugeza ubu uyu mugabo yahise aburirwa irengero ndetse atari yaboneka. Ati “Kugeza ubu umugabo yari ataraboneka ariko umugore RIB yahise imujyana ajya gutanga amakuru.”

Si ubwa mbere uyu mugore apfusha umwana mu buryo bw’amayobera kuko ku tariki 13 Gashyantare muri uyu mwaka yakozweho iperereza nyuma yo gukorana imibonano mpuzabitsina n’umugabo bari batahanye.

Icyo gihe uyu mugore yatangiye gukorwaho iperereza nyuma yo kuryamana n’umugabo bari batahanye, bwacya bagasanga umwana w’uruhinja bari baryamye ku buriri bumwe yapfuye, aho bikekwa ko bamuryamiye.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 12 Gashyantare 2024, mu Mudugudu wa Gatenga mu Kagari ka Gatenga ahazwi nka Njamena.

Abaturage babwiye IGIHE dukesha ino nkuru ko uyu mugore ukekwaho gukora uburaya yatahanye n’umugabo iwe yasinze bararyamana mu gitondo basanga uruhinja rwe bari baryamye mu buriri bumwe rwapfuye.

Bavuga ko bikekwa ko uyu mugore n’umusambane we baryamiye uwo mwana ubwo barimo gutera akabariro. Uwitwa Eric yagize ati ” Bari basinze noneho ubwo barimo basambana baramuryamira kuko yari akiri muto.”

Yongeyeho ko uyu mugore n’umusambane we babanje kwinywera urwagwa ku buryo batahise bamenya ko urwo ruhinja rwapfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gatenga, Mugabo Rukika Christian, yavuze  ko uyu mugore n’umusambane we ndetse na nyir’inzu batawe muri yombi.

Ati “RIB yabatwaye, yatwaye umugore n’uwo mugabo na nyir’inzu, wenda kuvuga ngo bamuryamiye barimo gusambana ibyo bizaterwa n’iperereza rigiye gukorwa ntawabyemeza kuko nta gihamya gusa icyamenyekanye n’uko habayeho ubusambanyimuri iryo joro.”

Yakomeje ashimangira ko amakuru bafite ari uko uyu mugore yasambanye n’uwo mugabo ndetse iperereza ariryo rizagaragaza ko koko ubwo bari muri icyo gikorwa baryamiye uwo mwana bikamuviramo gupfa.

Related posts