Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kigali: Umugabo yatunguranye yasanze umugore we muri Ghetto y’ umusore arimo amuca inyuma ubundi ahita abatwikiramo( soma inkuru yose).

Mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo , haravugwa inkuru y’ umugabo wasanze umugore we ari kumwe n’ umusore arimo amuca inyuma ubundi ahita abatwikiramo.

Aya mahano yabaye mu gitondo cyo kuro uyu wa Gatanu tariki ya 24 Kamena 2022, ubwo uwitwa Mbarushimana Thacien yatwikaga inzu ikodeshwa n’ uwitwa Habuarimana Erci batuye mu Murenge umwe nyuma yo gukeka ko umugore we Uwizeyimana Jeannine bamwihugikanye arimo kumuca inyuma n’ uwo musore.

Nyiri iyo nzu ikodeshwa , yabwiye umunyamakuru wa TV1 ko ubwo yari aryamye yumva umuntu akomanze cyane ku rugi rwo hanze arakingura umuntu amubaza uwitwa Eric ari we mupangayi we.

Nyiri nzu yakomeje agira ati“ Ndamubwira nti genda ukomange ku idirishya ryo hepfo aho aryamye. Yakomanze cyane birangira ibirahure abimenaguye banze gusohoka ariko nyirizina hari harimo umugore w’uwo mugabo.

Yaje ashaka amabuye yica iriya polutaye yo hanze ubu yapfuye murabibona, ashaka andi mabuye menshi yica urugi Eric ataha anyuzemo rwa metalike, yamenaguye ibirahure biva kwa Eric bifata no kuri iyi nzu mbamo.”

Umuturanyi na we watanze amakuru utashatse ko isura ye isura ye igaragara mu itangazamakuru yavuze ko yahanyuze yumva urusaku ni rwinshi mu nzu, arebye abona uwo mugabo imbere afata ikibiriti aratwika matela. “Amaze gutwika matela amanura imyenda ashyiraho ahita azamuka atwika no haruguru muri salon ibintu byose byarimo,”

Uwo muturanyi avuga ko yabonye bikomeye abwira nyiri igipangu gukupa umuriro w’amashanyarazi kugira ngo bidateza indi mpanuka, bashaka uko basakambura amabati ngo bace hejuru basohoremo uwo mugabo uri gutwika iby’abandi birabananira ku bw’amahirwe umwotsi wari umaze kuba mwinshi mu nzu uwo mugabo nawe wamuhejeje umwuka arashyira arasohoka abandi nabo binjira bazimya gusa bataye muri yombi uwo mugabo watwikaga iyo nzu.

Musasangohe Providence , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa Gisozi , yabwiye umunyamakuru ko uwo mbarushimana Thacien ari we umaze gutabwa muri yombi na RIB akurikiranyweho kwangiza iby’abandi. Ati, “Babaye bafashe uwonguwo ubwo n’abandi wenda bashobora gukurikiraho ariko kugeza ubu uwo mugabo ntiyari yarasezeranye byemewe n’amategeko n’uwo mugore ubwo ibyo ari byo byose RIB irakurikira icyo itegeko riteganyaho.

Umunyamakuru kugeza ubwo yavaga ahabereye ayo marorerwa, abavugwaho kuryamana bari batarava mu nzu bikingiranyemo kubera isoni n’ikimwaro mu baturanyi kugira ngo batabaha urwamenyo.

Related posts