Mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 09 Gicurasi 2025 , habaye amahano nyuma y’ uko umugabo aguye gitumo umugore we ari mu icumbi ari kimwe n’ undi mugabo bararwana karahava rubura gica.
Abatangabuhamya babatangaje ko uwo mugabo hari abantu bambwiye ko babonye umugore we yinjira mu macumbi aherereye ahitwa mu isi ya Cyenda ahita ajyayo maze amusangana n’undi mugabo bahita batangira kurwana.Habimana Vincent yagize ati “Ngo yari afite amakuru ko umugore we ajya amuca inyuma ku buryo babimubwiye ahita aza asanga koko banamaze kwishyura icyumba nibwo bahise barwana wa mugabo wahamuzanye ihita yiruka.”
Yongeyeho ko uwo mugabo yabwiye abantu bari bahuruye ko atari ubwa mbere umugore we yari aje muri ayo macumbi.Ati “Ngo si rimwe umugore we yari ahaje ku buryo ariyo mpamvu yamushyiriyeho abantu bamucunga kugira ngo azamwifatire.”
Uwamaho Carine, we avuga ko yatangajwe n’uburyo umugabo wari wazanye uwo mugore muri Lodge yirutse.Ati “Sha twumiwe kuko mbere twagize ngo agiye kumurwanira ahubwo tubona arirutse n’ikoti rye ararisiga.”
Amakuru avuga ko iyo abantu badahita batabara uyu mugabo yari kwica umugore we.