Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kigali: Umugabo mbere yo gupfa yatumijeho ubuyobozi , bumugeraho yarangije gushiramo umwuka!

 

Ni mu mujyi wa Kigali , mu Murenge wa Nyakabanda haravugwa inkuru y’ umugabo witwa Ndahiro John wapfiriye mu nzu urutunguranye , gusa mbere y’ uko ashiramo umwuka yabanje guhamagaza ubuyobozi , ariko ntabwo bwahise buza kuko bwaje yamaze gushiramo umwuka.

 

Umugabo yapfiriye mu nzu, nyuma yo gusaba ko bamuhamagarira ubuyobozi kuko yumvaga ngo agiye gupfa. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rwagitanga, Akagari ka Nyakabanda I, Umurenge wa Nyakabanda, mu ijoro ku Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2023.

 

Uyu mugabo wari utuye mu mudugudu wa Rwagitanga , Akagari ka Nyakabanda l, Umurenge wa Nyakabanda , yitabye Imana afite imyaka 57 y’ amavuko kuko yari yaravutse 1966, akaba yari afite abana batatu, umukuru muri bo afite imyaka 14 , umuto muri bo afite imyaka 9 y’ amavuko.

Uyu nyakwigendera yakoraga mu igaraje y’ imodola zitwara abagenzi mu Mijyi wa Kigali.

Amakuru avuga ko iyi nkuru yakababaro yamenyekanye mu ijoro ku Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2023.

Abana b’ uyu mugabo bavuze ko se yagiye ku wa Gatanu tariki ya 12 Gicurasi 2023, agiye mu kazi ndetse ari muzima.ariko ntiyagaruka , gusa hari umwe mu baturanyi wamubonye yinjira mu nzu ku cyumweru tariki 14 Gicurasi 2023 mu ma saa sita ajya kuryama, bigeze nka saa kumi n’ebyiri aramuhamagara ngo namutabarize Mudugudu cyangwa undi muyobozi kuko arumva agiye gupfa, ibi byatangajwe n’ umuyobozi w’ Umudugudu wa Rwagitanga uyu mugabo yari atuyemo Bugingo Hubert, wageze aho uyu mugabo yasanzwe yashizemo umwuka.

 

Uyu muyobozi akomeza avuga ati“Bampamagaye ndi i Nyamirambo nza niruka ndetse mpamagarwa n’abashinzwe umutekano bariho bishyuza duhamagara Umujyanama w’Ubuzima, njye nkihagera saa mbili n’iminota 15 nsanga amaze gushiramo umwuka.”

Uyu muyobozi w’ umudugudu avuga ko uyu Nyakwigendera yari amaze igiye kirekire atuye muri uyu mudugudu wa Rwagitanga kuko yahatuye mu 2015, gusa uwo bashakanye we asanzwe afungiye ku Igororero rya Mageragere aho azira gutanga sheki itazigamiye , akaba yarakatiwe igifungo cy’ imyaka itatu(3).

Amakuru kandi avuga ko ubwo uwo mugabo yari amaze gushiramo umwuka , byahise bimenyeshwa RIB, Akarere ndetse n’ izindi nzego , bemeza ko ajyanwa ku Bitaro bya Nyarugenge aharuhukira imibiri yabitabye Imana.

Related posts