Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kigali: Ifoto y’ umunyonzi upakiye moto ku igare ikomeje kuvugisha benshi ururondogoro bati“ Erega n’ imodoka tuzaziheka”.

Mu mujyi wa Kigali hakomeje gucicika ifoto y’ umunyonzi upakiye moto ku igare aho bamwe bacitse ururondogoro nyuma y’ uko bakomeje kwita ibidasanzwe mu maso yabo barushaho gusingiza igare.Ni ifoto ikomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane urubuga rwa Facebook ruhuriraho umubare munini w’ urubyiruko ndetse n’ udushya turugaragaraho tukarushaho kuba twinshi.

Uwashyize iyi foto kuri uru rubuga , yanditse agaragaza uburyo bitangaje kubona igare ritarengeje ibiro icumi riheretse ikinyabiziga kiremereye kandi kimenyereweho kunyaruka nka moto.Yavuze ko iyi foto yafatiwe mu Mujyi wa Kigali , nyuma y’ uko umumotari moto yamupfiriyeho kuyisunika bikamubera amayobera agahitamo kwiyambaza mugenzi we na we utwara ikinyabiziga cy’ amapine abiri cyitwa igare.

Bivugwa ko uyu mumotari yabanje kwiyambaza abamotari bagenzi be ngo bamufashe kuyitwara ariko biranga birananirana , ashatse imodoka ngo imufashe kuyitwara ntibyahita bimworohera niko kwitabaza umunyonzi.

Nk’ umuntu umenyereye gutwara imitwaro iremereye , uwo munyonzi yashatse abayimuteruza gusa ubundi ayishyira ku ntebe y’ inyuma yagenewe imizigo ayizirikisha umukobwa wabigenewe ayitwara nta mananiza mpaka ku mukanishi.

Uwabonye iyi foto wese yabivuze ukwe, gusa icyahuriweho na benshi nibusingiza igare ritabara ahakomeye abandi bati umunyonzi ku isonga. Bagira bati“Igare ryubahwe, umunyonzi hejuru cyane n’imodoka turaje tuziheke”.

Related posts