Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Kigali Boss Babes nyuma yo gukora igitaramo biravugwa ko amatike yabo bayatangiraga ubuntu

Mu gitaramo itsinda ry’abaherwekazi rizwi nka Kigali Boss Babes ryakoreye ahazwi nka Century Park kiswe Black Elegance party cyo kumurika filimi ivuga ku buzima mpamo bwabo banyuramo buri munsi bitegura gushyira hanze, byagaragaye ko cyari kitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye harimo na bamwe mu basitari bakomeye hano mu Rwanda, gusa abantu baracyashidikanya ku bwitabire bwagaragaye cyane ko bamwe batashyigikiye itegurwa ry’ikigitaramo kuko byagaragaraga nko guhangana na Zari Hassani nawe warufite igitaramo kuri uwo munsi.

Abakurikiranira bya hafi imyidagaduro yo mu Rwanda bavuga ko nubwo iri tsinda rya Kigali Boss Babes batangaje ko amatike yabo ya 5 million yari yamaze gushira ku isoko ndetse n’aya 3 million, gusa ngo byari ikinyoma cyo kugira ngo berekane ko igitaramo cyabo aricyo cyitabiriwe cyane kurusha icya Zari Hassani.

Biravugwa ko nubwo iki gitaramo cyari kiganjemo ibyamamare bikomeye hano mu Rwanda, gusa ngo muri abo nta matike bari baguze, ko ahubwo babazanye mu rwego rwo guhuma amaso abanyarwanda ndetse n’ibitangazamakuru bitandukanye kugira ngo abe ariho bibanda cyane bitewe nuko harimo ibyamamare byo mu Rwanda byinshi.

Abakukiranye bya hafi ibi bitaramo 2 bavuga ko Kigali Boss Babes batanze amatike y’ubuntu kugira ngo bagaragaze ubwitabire buri hejuru kurusha kwinjiza amafranga menshi cyane ko igitaramo cyabo bagiteguye mu gihe gito cyane ugereranyije n’icya Zari Hassani warumaze iminsi abitangaje ndetse anabitegura bityo byashoboraga kuba batabona ubwinshi bw’abantu.

Ibi bitaramo 2 byose byabereye umunsi umwe wo ku wa 5 taliki ya 29 Ukuboza 2023, aho kimwe cyagombaga kwitabirwa n’abambaye imyenda y’imikara gusa kuva hasi kugeza hejuru, naho ku rundi ruhande rwo uwakitabiraga yagombaga kuba yambaye imyenda y’imyeru gusa.

 

Related posts