Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kigali: Ari gutabaza inzego z’ umutekano nyuma yo gukubitwa n’ abajura amenyo yarishaga inyama yose bayakuramo

 

Umusore witwa Nshimyumuremyi Bienvenue , ubwo yari atashye yahuye n’ abajura baramukubita bamukura amenyo atandatu none arimo gutabaza inzego zumutekano ngo zihagurukire iki kibazo kuko gikomeje gufata indi ntera.

Uyu mumotari wo mu Mujyi wa Kigali yavuze ko amaze ukwezi akubiswe n’itsinda ry’abajura bamutegeye mu nzira bakamwambura,avuga ko aba bajura babanje kumushikuza telefone maze yirwanaho afata umwe muri bo, bagenzi be bahita bamukubita inyundo kugira ngo amurekure bahita biruka.Ati “ Hari ruguru y’Umurenge wa Nyakabanda nibwo iryo tsinda ry’abo basore bahise baza banshikuza telefone abantu bareba noneho nirwanaho nsigarana umwe baragaruka bankubita inyundo amenyo atandatu ahita avamo.”

Yahise ajya kurega abo basore, umwe muri bo arafatwa ariko nyuma y’iminsi mike ahita yongera ararekurwa.Ati “ Nta hantu na hamwe ntageze ntanga ikirego ku buryo baje no gufatwa nyuma babarekura mu buryo ntazi.”

Yongeyeho ko yifuza ko inzego zibishinzwe zikurikirana aba basore, Ati “Nk’uko mu Rwanda tuzi ko hari ubutabera nasabaga ko inzego zibishinzwe zimfasha bagatabwa muri yombi bakaryozwa ibyo bankoreye kuko turahura kandi n’inzego zose zizi ko ari abajura ruharwa bategera abantu mu nzira.”Avuga ko kuva yakubitwa n’aba bajura, byamugizeho ingaruka cyane kuko atakibasha gukora cyane cyane ko hari n’ahandi bagiye bamukubita.

Ubwo twakoraga iyi nkuru ntitwabashije kubona ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyakabanda bwagejejweho iki kibazo kugira ngo tumenye uko kiri gukemurwa.

 

 

Related posts