Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kigali: Amarira y’abagenzi yumvishwe arasubizwa, inzira zihariye zatekerejweho

 

Gutegereza imodoka amasaha menshi, gutonda imirorongo miremire mu mujyi wa Kigali byatangiye gukemurwa, kuko kurubu imihanda ya Kigali igiye gutangira kugendamo bisi nshya, bijyana na gahunda yo gushyiraho imihanda yihariye ya bisi za mu gitondo.

Kugenda muri bisi nibwo buryo bukoreshwa mu ngendo nabaturage benshi batuye bice bigize umujyi wa Kigali.

Inkuru mu mashusho

 

Abakoresha bisi rero mu ngendo zitandukanye bagiye binubira gutonda imirongo bategereje bisi bakahamara amasaha bamwe bagatinda kugera mukazi abandi bagatinda gutaha bakavamo.

Bisi nshya zaguzwe n’Ikigo Jali Transport Company gikorera mu mihanda iva muri Gare ya Nyabugogo yerekeza muri Gare ya Kimironko, ikava muri Gare ya Kimironko yerekeza Batsinda, Nyabugogo-Nyamirambo n’ibindi bice by’Umujyi wa Kigali.

Byongeye kandi, icyo kigo cyiteguye kwakira izindi bisi 20 za Yutong zikorwa n’Ikigo cyo mu Bushinwa giherereye i Zhengzhou mu Ntara ya Henan.

Umuyobozi Mukuru wa Jali Transport Innocent Twahirwa, yagize ati: “Ni ubwoko bushya bwa bisi busa n’ubwo dusanganywe. Ariko, bagiye bashyiramo udushya, baranazivugurura mu bwiza bwazo, umutekano zitanga ndetse n’imikorere.”

Abakunda gukora ingendo batega za bisi bishimira ko inzego bireba zikomeje gushaka ibisubizo birambye ku bibazo bimaze imyaka myinshi mu rwego rwa taransiporo.

Umunyeshuri wiga muri Kaminuza Christian Mugisha Nshuti, yabwiye itangazamakuru ko biteguye impinduka nziza, agira ati: “Nizeye ko hazaboneka imikorere inoze no kuba serivisi zizatangirwa ku gihe.”

Abashoferi na bo bafite icyizere ko izo modoka zigiye guhindura byinshi no kongera imikorere myiza mu rwego rwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange
**Bisi zikorera i Kigali zigiye kugenerwa inzira zihariye

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko gahunda yo kwagura imihanda ikomeje, bikazajyana n’uko imodoka zitwara abagenzi zizajya zihabwa umwihariko cyane cyane mu masaha yo kuva no kujya mu kazi.

Abatega imodoka mu buryo bwa rusange bavuga ko bakurikije umubyigano w’imodoka ukunze kugaragara mu masaha ya mugitondo na nimugoroba, ngo hakwiye kwagurwa imihanda kugira ngo imodoka zitwara abagenzi zibone inzira.

Mu Mujyi wa Kigali hari ibice utapfa kuburamo umubyigano w’ibinyabiziga hafi ya buri gihe. Urugero ni umuhanda Nyabugogo-Kinamba, Nyabugogo-Ruyenzi, Remera-Kabuga n’ahandi hatandukanye. Ibi byose binagira ingaruka ku batega imodoka mu buryo bwa rusange kuko bitinza ingendo zabo.

Umujyi wa Kigali urushaho gukura no guturwa. Ubarurwamo abaturage miliyoni 1 n’ibihumbi 700, wongeyeho abasaga ibihumbi 300 bawukoramo ariko bataha mu zindi Ntara, hakiyongeraho n’ibinyabiziga bidasiba kuba byinshi.

Abahagarariye sosiyete zitwara abagenzi ndetse n’abashoferi muri rusange basanga ikibazo cy’umubyigano w’imodoka gikwiye kuvugutirwa umuti urambye.

Mu mwaka w’Ingengo y’Imari 2023/2024, Umujyi wa Kigali wateganyije miliyari 265 z’amafaranga y’u Rwanda azashyirwa mu mishinga 5 ikubiyemo kwagura ibikorwa remezo bigamije koroshya ubwikorezi, aho imihanda ifite uburebure bwa kilometero 24 izagurwa.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yavuze ko mu byihutirwa ari uguha umwihariko imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange by’umwihariko mu masaha akunze kubonekamo abagenzi benshi.

Related posts