Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kigali: Amara y’ ingurube arimo kuvugisha benshi amagambure bitewe n’ uburyohe bwazo

Mu bice by’Imirenge itandukanye y’Umujyi wa Kigali, cyane cyane y’icyaro hari abaturage basigaye barya zingaro z’amara y’ingurube. Aba baturage barya ’brochettes’ za zingaro z’ingurube, bo bazita ’gorirosi’, ndetse bavuga ko bazirya kuko ari zo babasha kwigondera kuko zigura amafaranga make, bongeraho ko bitabatera ipfunwe.

Abakunzi ba zingaro z’amara y’ingurube babwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru ko ziboneka mu tubari duciriritse ndetse kuzibona biba bigoye cyane bitewe n’uko hari n’ababaga ingurube bagahita bayajugunya.

Bavuga ko zingaro imwe iba igura hagati ya 200Frw na 300Frw ndetse hari n’aho bazigurisha 400Frw bitewe n’uko iba ingana.

Muhire Christian wo mu Murenge wa Mageragere, na we yavuze ko akunda kurya zingaro z’ingurube ariko inshuro nyinshi biba iyo yanyoye ku gasembuye. Ati “Iyo nanyoye nko ku gacupa, nta mafaranga mfite ahagije, banyokereza gorirosi nkayirya kandi burya umuntu yishima aho ashyikira, bipfa kuba nta ngaruka.”

Mugisha Cyprien wo mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, na we ni umwe mu barya zingaro z’ingurube ndetse wemeza ko nta pfunwe bimutera. Ati “Twe tuzita gorirosi. Sinkubeshye, njye zirandyohera pe kandi wumve ngo cyane.”

Yongeyeho ko amaze igihe kinini arya zingaro z’ingurube ndetse nta ngaruka zari zamugiraho.

Mugisha yakomeje avuga ko nubwo abantu benshi bo mu Mujyi wa Kigali batarya amara y’ingurube, mu cyaro kuyarya ari ibintu bisanzwe. Ati “Uretse se abasirimu b’i Kigali, ni hehe batarya amara y’ingurube? Uzajye mu cyaro urebe. Erega abantu bose ntibaba banganya ubushobozi.”

Umwe mu bakora akazi ko kotsa ingurube witwa Zirimwabagabo Vianney, ukorera mu Murenge wa Mageragere, yahamije ko hari abantu bajya bamusaba kubokereza zingaro z’ingurube. Ati “Barayarya nubwo atari benshi, naho ku bijyanye n’ibiciro by’izo brochettes byo biterwa n’uko iyo zingaro iba ingana.”

Yongeyeho nyuma yo kubona ko na yo asigaye aribwa, iyo yagiye kurangura inyama z’ingurube anasaba amara abazimuha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabugogo mu Murenge wa Kigali, Musoni Kalisa, yirinze kugira byinshi abivugaho ariko yemera ko hari ahantu na we azi botsa zingaro z’ingurube ndetse bazita ’gorirosi’.

Related posts