Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kicukiro: Uwayezu Josiane w’ imyaka 18 yishwe akuwemo amaso bamwangiza n’ imyanya y ibanga birakekwa ko byakozwe n’ umusore bakundanaga ariko baza gutandukana

 

 

Mu Karere ka Kicukiro haravugwa inkuru iteye agahinda naho umukobwa witwa Uwayezu Josiane w’ imyaka 18 y’ amavuko wishwe akuwemo amaso ndetse bamukase n’ imyanya ye y’ ibanga bikakekwa ko ari umusore bashwanye wabikoze.

Byabereye mu Murenge Masaka, mu kagali k’Ayabaraya mu mudugudu wo muri kariya Karere twavuze ahabanza.

Amakuru avuga ko abaturage batuye hafi n’aho uwo mukobwa yiciwe babwiye BTN dukesha iyi nkuru ko abishe uwo mukobwa bamaze kumwica bamwambika ubusa bamujugunya aho. Nyirasenge wa nyakwigendera yavuze ko yari yavuye mu rugo mu masaha ya saa sita ntiyongera kugaruka, bongera kumva amakuru ye babonye umurambo we.

 

Basanze yakebeshejwe urwembe ku maso imboni bazikuramo bakeba no ku gitsina. Abamwishe kandi mbere yo kumusiga aho ngaho, bamurambitseho agakarita kavamo simcard ku itama, abaturage bakavuga ko bakeka ko urupfu rw’uyu mukobwa rushobora kuba rufitanye isano n’umusore aherutse kwanga akikundanira n’undi, bityo uwo musore yanze akaba ari we uri inyuma y’uru rupfu.Aba baturage bakomeje bavuga ko bifuza ko hakorwa iperereza ryimbitse kuri uru rupfu rw’uyu mukobwa, uhamwe n’icyaha cyo kumwica akabihanirwa by’intangarugero. Nyirasenge yagize ati “kubwacu nk’umuntu wagaragaraho iki cyaha, bakagombye kumufata bakamushyira imbere yacu bakamwica, kuko nk’ibi bintu aba adukoreye ntabwo aba aribyo.”

 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali k’Ayabaraya, Kalinda Jean De Dieu, , yavuze ko iki kibazo bakimenye, kuri ubu iperereza rikaba rikomeje. Yavuze ko ku kuba yishwe n’umuhungu yanze atahamya ko ari ukuri ariko kandi akaba atabihakana ari nayo mpamvu inzego zitandukanye zirimo polisi na RIB ziri kubikurikirana.

 

Related posts