Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kicukiro: Umumotari yasanzwe mu ishyamba yashizemo umwuka.

Ifoto igaragaza tumwe mu duce two mu Karere ka Kicukiro yakuwe kuri murandasi

Ni mu Karere ka Kicukiro , mu Murenge wa Gahanga mu Kagari ka Kagasa, mu Mudugudu wa Nyakuguma, haravugwa inkuru y’ umugabo wakoraga akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, yasanzwe yapfuye mu ishyamba .

Uyu mugabo bivugwa ko ari mu kigero cy’ imyaka 35 y’ amavuko bamusanze muri iri shyamba mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Nzeri 2022, nk’ uko amakuru abivuga.

Rutubuka Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Gahanga , yemeje aya makuru , avuga ko uyu mugabo bamusanze yapfuye. Uyu muyobozi uvuga ko nta byinshi yavuga kuri iki gikorwa cy’ ubugizi bwa nabi kuko RIB yahise itangira iperereza , yagize ati” yari afite amaraso bigaragara ko hari umuntu bashobora kuba barwanye.”

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa gukorerwa isusuzuma kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

Related posts