Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kicukiro: Polisi yarashe uwari umaze iminsi 2 avuye i Iwawa,nyuma y’ uko yari ashatse kwivugana umunyerondo

Ingabo z’ u Burundi zatengushye Igisirikare cya leta ya Congo maze zikizwa n’ amaguru zihunga M23 i Kaziba

 

Mu Karere ka Kicukiro haravugwa inkuru y’ umugabo wari umaze iminsi ibiri gusa avuye kugororerwa i Iwawa , none yarashwe na Polisi ubwo yari agiye gutema umunyerondo wari utabaye aho yari yibye.

Ni umugabo witwa Siborurema Jean Pierre w’ imyaka 41 y’ amavuko ngo yari amaze kwiba mu rugo ruherereye mu Karere ka Kicukiro nyir’ urugo agatabaza abanyerondo nabo bakahagera bari kumwe na Polisi bagiye kumufata ashaka gutema umwe mu byanyerondo umupolisi nawe ahita amurasa.

Iyi nkuru y’ amanyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Werurwe 2025, mu Mudugudu wa Mburabuturo mu kagari k’ Amajyambere, mu Murenge wa Kigarama , mu Karere ka Kicukiro, ngo uyu Siborurema yari amaze iminsi ibiri gusa avuye i Iwawa kugororerwa nabwo kubera ibikorwa by’ ubujura nk’ uko amakuru agera Kglnews abivuga.

Ngo mu masaha saa Munani z’ ijoro nibwo yagiye kwiba mu rugo rw’ umusore uba wenyine,yica urugo arinjira atwara ikofi irimo amafaranga n’ ibyangombwa, smartphone 2 mudasobwa 1 inkweto , ipantalo n’ ishati. Ny’ iri urwo rugo abonye hari umuntu winjiye mu nzu ye yahise atabaza irondo naryo rihamagara Polisi.

Aya makuru yemejwe n’ Umuvugizi wa Police y’ u Rwanda,ACP Boniface Rutikanga aho yavuze ko ubwo aba bashinzwe umutekano babonaga Siborurema yirukanse agana mu gishanga . Ati” Abanyerondo batabaje Abapolisi bo kuri Station ya Kigarama bifatanya n’ irondo mu kumukurikira bageze ku gishanga ashyira hasi ibyo yari yibye afata umupanga ajya gutema umwe mu bagize irondo , Umupolisi ahita amurasa ahita apfa”.

ACP Boniface Rutikanga yongeyeho ko uyu Siborurema yari umwe mu batashye ku wa 07 Werurwe 2025, avuye kugororerwa mu kigo cya I Iwawa kubera ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge.

Umuvugizi wa Police y’ u Rwanda yahaye ubutumwa abajya kugororerwa i Iwawa ko bakwirye gukoresha ayo mahirwe n’ ubumenyi bahabwa mu bibafitiye akamaro aho kwishora mu bikorwa bidakwiriye. Ati” Kugororerwa i Iwawa ni igihe cyo guhabwa ubumenyi bubafasha guhindura imico mibi ariko bikabaha n’ ububasha bwo kuba muri sosiyete bakora ibikorwa biyifitiye akamaro nabo bibafitiye akamaro. Abongera kwijandika mu bikorwa by’ ubujura n’ ubundi bugizi bwa nabi, Ntabwo bazigera bihanganirwa”.

Amakuru agera mu Itangazamakuru avuga ko ibyo uyu mugabo yari yibye ,birimo mudasobwa, smartphone 2 ,inkweto n’ imyenda, byafashwe kugira ngo bizashyikirizwe nyirabyo.

Amakuru kandi avuga ko uyu mugabo atari ubwa mbere agaragaye mu bikorwa by’ ubujura. Abamuzi bavuze ko kuva mu 2016 ,nta mezi yashiraga adafashwe yibye . Nko kuva muri Gicurasi 2017 kugera muri Werurwe 2018 yamaze amezi icyenda afunzwe kubera ubujura. Mu 2018 nabwo yarafashwe afungwa by’ igihe gito ahita ajyanwa kugororerwa i Iwawa ahamara umwaka. Akivayo yongeye gufatirwa mu bikorwa by’ ubujura,afungirwa i Mageragere aho yamaze imyaka ibiri ,hagati ya Kamena 2020 na Kamena 2022. Nanone akiva muri Gereza nabwo yongeye gufatirwa mu bikorwa by’ ubujura ajyanwa i Iwawa.

Related posts