Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Kicukiro: Indaya ubwo zari zivuye kubatizwa zasohowe mu rusengero na Pasiteri , benshi bibaza ko iryo torero ari Imana rikorera birabayobera, inkuru irambuye

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Nyakanga 2022, nibwo abakirisitu biganjemo abakoraga umwuga w’ uburaya bavuye kubatizwa bageze ku rusengero rwa Maranatha ruherereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gikondo mu mujyi wa Kigali , basohorwa mu rusengero na Pasiteri benshi bibaza ko iryo torero ari Imana rikorera birabayobera.

Ni abakirisitu bari basanzwe basengera mu Itorero ryitwa Iriba ry’ Igikiriro riherereye i Gikondo bari bamaze igihe bigishwa bakihana ndetse baranabatizwa , ubwo bari bavuye kubatizwa bari bafite gahunda yo kwishima ku kiswe Gukandagira Satani ariko urusengero bakodesheje byari kuberamo umuyobozi yabateye utwatsi abasohora rugikubita , avuga ko atabazi mu rusengero rwe.

Bamwe mu bagiranye ikiganiro n’ Umunyamakuru wa BTN TV, batangaje ko bageze ku rusengero bahita babakingirana babapfubiriza ibirori. Hari uwagize ati“Twari twarapanze ko nituva kubatizwa tuzaza kwiyakirira hano ubundi tuhakandagira Satina , none sureba twicaye hanze , nonese urumva ibi ari ibintu byiza koko”.

Hari undi wagize ati“ Twebwe twaje twumva ko ari umunsi udasanzwe ariko twatunguwe no kubona badusohoye. Navuze mu mutima ati“ ese ko ari abantu batwakiriye nk’ abasenga ubu batwereye imbuto , nziza koko batugaragarije agakiza ko basenga koko”?

Ku ruhande rwa Pasiteri Uwamaliya Odette, wari uyoboye abo yigishije ijambo ry’ Imana akanababatiza , yatangaje ko na we yatunguwe n’ ibyo bakorewe bakigera ku rusengero ubwo bari bavuye mu mubatizo. Ati“ Nabajije impamvu tutinjiramo barambwira ngo Representant ( uhagarariye itorero mu mategeko) afitemo inama bagiye gukoreramo, ngo bakinze. Ndababaza nti ese mwakinze ku yihe mpamvu mutanteguje , niba mwari mufite gahunda yanyu kuki mutanteguje koko, ku bantu dufitanye amasezerano”.

Ku ruhande rwa Pasitoro Akajoja Jean Baptiste , nyiri Torero Maranatha wafunze urusengero yatangaje ko uwo mugore nta masezerano afitanye n’ uwo mupasitoro Uwamaliya yo kwakira abo bakrisitu , cyane ko atari nabo mu itorero rye.Gusa yemeye ko icyo bafite ari ibaruwa Pasiteri Uwamaliya yandikiye iryo torero Maranataha asaba ko babakirira abakirisitu nyuma y’ umubatizo.

Related posts