Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kicukiro: Abanyeshuri biga muri kaminuza y’u Rwanda ,bakubise umujura kugeza bamunogonoye , none ubu nabo bari mu maboko ya RIB

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Kanama 2023, nibwo abanyeshuri babiri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Kigali bakubise umusore bikekwa ko yari agiye kubiba kugeza ashizemo umwuka.

Abo banyeshuri bakaba biga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Kigali, batuye mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, barakekwaho gukubita umujura wari ugiye kubiba bikamuviramo urupfu.

Twamenye amakuru ko aba banyeshuri batewe n’abajura batatu ahagana saa munani z’ijoro barimo kwiga babiba mudasobwa barabirukankana, babiri barabacika basigarana umwe muri bo, baramukubita kugeza gupfa.

Umwe mu bo twaganiriye utashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati “Saa munani z’ijoro nibwo numvise induru ivuga; urabona njye ntabwo nari kubyuka ngo nze ndebe uko bimeze ariko nyine nabibwiye umukecuru tubana tuguma twumva, mu gitondo nibwo nasohotse ngeze hanze mbona umurambo.”

Undi witwa Kalisa Olivier avuga ko ibyo bisambo byari byamaze gusanga abo banyeshuri mu nzu aho yagize ati “Ibisambo byari byamaze kubinjirana mu nzu barakindagurana bibiri bitwara imashini zabo noneho babyirukaho birabasiga gusa basigarana umwe ni bwo bamukubise kugeza apfuye.”

Mu kiganiro n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatenga, Mugisha Emmanuel, na we yemeje ko uyu musore ukekwaho ubujura yapfuye naho abo basore bakaba bahise bajyanwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza.

Related posts