Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kera kabaye na Koreya ya Ruguru yagezemo Covid-19.

Koreya ya Ruguru yagezemo Covid-19.

Ubuyobozi bwa reta ya Koreya ya Ruguru burangajwe imbere na perezida Kim Jong-Un bwatangaje guma mu rugo mu gihugu cyose byumwihariko mu murwa mukuru Pyongyang kubera ubwandu bushya bwa covid bwagaragaye.

Abashinzwe ubuzima muri Koreya ya Ruguru batangaje ko ubwoko bushya bwagaragaye ari ubwo mu bwoko bwa Omicron bwigeze gutigisa isi yose buvuye muri Afurika yepfo bugakwira isi yose, ubungubu Koreya ya Ruguru niyo yari itahiwe.

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru cya reta KCNA, bagerageje kwirinda COVID-19 bafunga imipaka ariko n’ubundi byabaye ibyubusa kuko birangiye habonetse ubwandu ari nabyo bitumye abaturage bashyirwa muri guma mu rugo.

Abasesenguzi bavugako iyi guma mu rugo yashyizweho ishobora guteza ibibazo byinshi harimo, ingwingira ry’abana, inzara ku bantu, imirire mibi, ndetse yewe n’impfu za hato na hato zivuye kukuba abaturage batabasha gusohoka ngo babone ibyo kurya bihagije.

Ubutegetsi bwa Pyongyang burangajwe imbere na perezida Kim Jong-Un butangazako iyi guma mu rugo itazamara igihe kinini, ko gusa ishyizweho kugirango hirindwe ubwandu bw’indengakamere mu gihe igihugu nacyo ubwacyo kitorohewe.

Related posts