Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kera kabaye Kazungu Denis ukurikiranywe kwica abantu yarangiza akabashyingura mu nzu yagize icyo atangaza, menya icyo RIB yavuze ku iperereza iri gukora kuri we.

Ku wa kabiri tariki 5 nzeri nibwo urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umusore w’imyaka 34 witwa Kazungu Denis wari utuye mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro akurikiranywe kwica abagore ndetse n’abakobwa yarangiza akabashyingura mu nzu.

Inkuru mu mashusho

Umunsi ku wundi hakomeje kugenda hasohoka amakuru atandukanye kuri Kazungu Denis ukurikiranyweho ibyaha byo gusambanya abakobwa n’abagore yarangiza akabashyingura mu nzu.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje andi makuru yerekeye Kazungu Denis, watawe muri yombi mu cyumweru gishize, nyuma y’uko hari imirambo yatahuwe mu cyobo cyari mu nzu yabagamo, atangira gukorwaho iperereza.

Nyuma yo gukora ibyo bikorwa biteye ubwoba byamenyekanye mu gihugu cyose no hanze yacyo, nyuma y’uko itangazamakuru rivuze ku ifatwa rye, biturutse ku mikoranire hagati ya RIB, inzego z’ibanze ndetse n’abaturage, byatumye iyo mirambo iboneka.

Nyuma y’uko atawe muri yombi, hari byinshi byavuzwe kuri ubwo bwicanyi akekwaho kuba yarakoze, abaturage batandukanye bumvikana mu itangazamakuru bavuga ku bijyanye n’imyitwarire ye yahoraga iteye amakenga.

Nyuma yabyo hakurikiyeho ibibazo byo kwibaza uko yashoboye kumara igihe kirekire akora ibyo bikorwa by’ubwicanyi kandi bivugwa ko abaturage bari barabibwiye abayobozi babo, bavuga ko bagombye kuba baragize icyo bakora, bakarokora ubuzima bw’abantu bishwe n’uwo Kazungu.

Gusa abaturanyi b’uyu musore bavuga ko babibwiye umuyobozi w’isibo, bakunze kwita Mutwarasibo kugira ngo agire icyo abikoraho nyuma y’uko hari abagore batatu bashoboye gucika Kazungu, mu bihe bitandukanye.

Ariko kugeza ubu imirambo ya bamwe mu bo Kazungu akekwaho kuba yarishe, yaramenyekanye ndetse hari n’imiryango yaje kuvuga ko hari abantu yabuze ariko nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’urwego rw’igihugu wa (RIB) Dr Murangira B. Thierry isuzuma ry’iyo mirambo rikorerwa muri Laboratwari y’ibimenyetso bikoreshwa mu butabera (Forensic Laboratory) riracyakorwa ku buryo kumenya amazina ya ba nyakwigendera bishobora gufata igihe kinini.

Uyu muvugizi kandi yasubije iby’abavuga ko hari abayobozi b’inzego z’ibanze bagombye gukurikiranwa kubera uburangare bagize avuga ko kugeza ubu nta kintu gihari kigaragaza uburangare bw’abayobozi b’inzego z’ibanze, cyangwa se gukingira ikibaba.

Aho mu magambo ye yagize ati, “Urebye inzu yabagamo, yari inzu yitaruye izindi ku buryo hari intera hagati y’iyo nzu n’abaturanyi, ku buryo byamufashije kubona umwanya yari akeneye kugira ngo agere ku mugambi we mubisha. Gusa kugera kuri ubu abantu bagombye kwirinda kumva amakuru atari ukuri, cyangwa se kugira uwo bagerekaho uruhare muri iki kibazo kugeza igihe iperereza rizarangirira”.

Dr Murangira yavuze ko hari amakuru atari ukuri kuri icyo kibazo arimo akwirakwizwa mu itangazamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, kandi ayo makuru uretse kuba abangamira iperereza, anayobya rubanda.

Yavuze kandi ko ibivugwa ko Kazungu yakuragamo zimwe mu ngingo z’abo yabaga yishe akazigurisha, bitigeze byemezwa n’inzobere za Laboratwari, nubwo isuzuma kuri iyo mirambo rigikomeje.

Dr. Thierry B. Murangira yongeyeho ko iperereza rigaragaza ko uwo Kazungu ukekwaho ibyo byaha ntaho ahuriye nta gato n’ibyo gucuruza ingingo z’abantu, kandi ko yakoraga wenyine, nk’uko yabyivugiye ndetse bikanemezwa na bamwe mu bashoboye kumucika yari yamaze kubageza iwe ndetse yanamaze kubiba amafaranga bari bafite kuri telefoni kuri ‘MoMo’.

Gusa nyuma y’uko ayo mahano abaye hari amazina y’umwe mu bishwe yamenyekanye, yanavuzwe ku mbuga nkoranyambaga mu itangazo rivuga ko harimo uwitwaga Turatsinze Eric w’imyaka 23.

akaba ari itangazo ryakwirakwijwe kuri WhatsApp, ryatanzwe n’umuryango wa Habiyambere Jean Marie Vianney, rivuga ko Turatsinze yabuze muri Werurwe 2022, bikavugwa ko yaba ari mu bo bikekwa ko Kazungu yishe, nk’umuntu umwe wenyine w’igitsina gabo wari mu bishe.

Umuvugizi wa RIB, yemeje ko mu mirambo yamaze kumenyekana harimo izina Turatsinze Eric, ariko ko ntaho rihuriye n’itangazo ryakwirakwijwe, kuko abaritanze atabazi aho yagize ati “Turatsinze Eric, yavutse mu 1998, yari mu bishwe na Kazungu Denis kandi ubwe yiyemerera ko yamwishe. umuryango we wamenyeshejwe. Iperereza rigeze ku rwego rwa Laboratwari y’ibimenyetso bya gihanga, dutegereje ibizava mu bisubizo by’ibizamini bya DNA”.

Akomeza kandi agira ati“ Gusa ntituzi umuntu watanze ririya tangazo, kuko ntabwo ari Se wa nyakwigendera wamenyekanye ko ari Eric Turatsinze. Turasaba abantu kureka gukwirakwiza amakuru atabanje kugenzurwa kuri iki kibazo”.

Ibivugwa ibyinshi birashingira ku makuru atari yo cyangwa se ku marangamutima ashobora kuyobya rubanda. Kugeza ubu tumaze kwakira abantu batatu, bavuga ko hari abantu babuze ariko igikorwa cyo kumenya imibiri yose gishobora gufata igihe, kandi bishobora kugorana, ariko kugeza ubu, nakwemeza ko imibiri yabonetse yabaga yuzuye kuva ku mutwe kugeza ku mano. Dukwiye guha umwanya inzobere zo muri Laboratwari zikarangiza akazi kazo”.

Dr. Murangira kandi yavuze ko Kazungu yigeze gukurikiranwaho ibyaha birimo ubujura, gufata ku ngufu, gukoresha ibikangisho, gukubita no gukomeretsa. Icyo gihe ngo akaba yarafashwe agakatirwa n’urukiko ariko akaza kurekurwa by’agateganyo kuko nta bimenyetso bihagije byari bihari.

Uyu muvugizi kandi Yavuze ko mbere y’uko Kazungu Denis atabwa muri yombi ndetse ngo n’iyo mibiri itahurwe, nta kibazo na kimwe cy’abantu babuze cyari gihari, ariko ubu ngo nibwo barimo kugenda bagaragara.

Yagize ati, “Yarebaga abantu azi ko nta muntu bafite ubakurikirana cyane cyane abakora umwuga w’uburaya, bitewe n’uko imiryango yabo itazi amakuru yabo cyangwa se kuko nta muntu wo mu muryango uri muri ako gace”.

Related posts