Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kenya: Urujijo k’urupfu rubabaje rw’umunyeshuri wa kaminuza mu gihe cy’ umukino wa AFCON

 

Kuri uyu mugoroba umunyeshuri w’imyaka 23 yigaga itangazamakuru, witwa Francis Pepela wigaga muri kaminuza ya Egerton yapfuye, akaba yapfuye by’amayobera kandi bitunguranye, igihe yarebaga umukino w’igikombe cy’Afurika (AFCON) ahitwa i Kanduyi muri Kenya.

Urupfu rw’uyu munyeshuri rukaba rwaciye igikuba mu muryango we n’inshuti ze . Aho umubyeyi we Lazarus Pepela yavuze ko batunguwe cyane n’amakuru yavugaga iby’urupfu rw’umwana wabo ko ari ibintu byababaje cyane.

Kuri ubu hakaba hari gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane iby’ururupfu, dore ko na zimwe mu nshuti ze magara zivuga ko zatunguwe kandi zababajwe n’urwo rupfu rwa mugenzi wabo bakundaga cyane.

Mu gihe umuryango wa kaminuza ya Egerton uhanganye n’ikibazo cyo kubura umwe mu banyeshuri babo , ubu benshi bategereje ibyavuye mu iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye Francis Pepela apfa.

Source: Nairobinews

Related posts