Abantu 15 bamaze kwemezwa ko bahitanywe n’impanuka ikomeye yabereye hafi ya Kaminuza ya Dedan Kimathi, ku muhanda uhuza Nyeri na Mweiga mu gihugu cya Kenya,yabaye kuri uyu 28 Werurwe 2026.
Iyi mpanuka yabaye ubwo imodoka itwara abagenzi yagonganaga n’ikamyo nini yikoreye imbaho z’ibiti, abari baraho bagira ubwoba.
Amakuru y’ibanze agaragaza ko umushoferi w’ikamyo yagerageje gukatira kugira ngo yirinde kugonga umunyegare, yisanga agonganye n’imodoka itwara abagenzi yavaga mu kindi cyerekezo.
Ubukana bw’iyo mpanuka bwatumye imodoka itwara abagenzi yangirika bikomeye, igice cyayo cyo hejuru kivaho, ndetse bamwe mu bagenzi bagwiriwe n’imbaho zari zitwawe n’ikamyo.
Abaturage n’inzego z’ubutabazi bahise batangira ibikorwa byo gutabara, ariko byari bigoye kubera uburemere bw’izo mbaho zari zagwiriye bamwe mu bagenzi.
Abakomeretse bajyanywe kwa muganga, mu gihe polisi yemeje ko abantu 15 ari bo bamaze kumenyekana ko bapfuye. Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka, mu gihe abatwara ibinyabiziga basabwa kurushaho kwitwararika.
