Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Kenny Sol nyuma yo kwambika impeta umukunzi we, agiye gusezerana

Kuri uyu wa 5 taliki ya 05 Mutarama 2024, ku isaha ya saa munani z’amanywa umuhanzi Kenny Sol arasezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we Kundwa Alliance Yvette bamaze igihe bakundana.

Ibi birori bikaba bigiye kuba nyuma y’aho byaraye bimenyekanye ko Kenny Sol yambitse impeta y’urukundo uyu mukunzi we. Mu mashusho uyu mukobwa yanyujije kuri Instagram yagagaye yambaye impeta ndetse aherekezwa n’amagambo avuga ati “yarabinsabye,….nange mvuga yego.”

Uyu muhanzi Kenny Sol Kandi aherutse gufata irembo ku ya 26 Ukuboza 2023 ubwo yarakubutse muri Canada gukora ibitaramo yarahafite.

Related posts