Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

“Kazamubaho”! Xavi uherutse kwerekwa umuryango muri Barcelona, yateze umusimbura we iminsi

Umutoza Xavier Hernández Creus ‘Xavi’ uherutse guhagurutswa ku ntebe y’ubutoza ya FC Barcelone, yatangarije Umudage Hansi Flick uzamusimbura ko gutoza Barcelone ari akazi gakomeye, bityo ko agomba gukora ibishoboka byose agatsinda imikino myinshi niba ashaka kurokora akazi ke gashya n’ikipe ikamuba hafi.

Mu ijoro ryakeye, ni bwo Xavi w’imyaka 44 yaraye atoje umukino we wa nyuma ku kibuga cya FC Sevilla kitiriwe Sanchez Pizjuan, maze ibitego bya Robert Lewandowski na Fermin Lopez biburizamo icy’Umunya-Maroc Youssef EN-Nesyri Xavi atahukana amanota ahamya umwanya wa kabiri muri “La Liga” atyo.

Icyakora hamwe no kumara umwaka w’Imikino wose nta gikombe atwaye, ntibyari gukumira Perezida Joana Laporta kumwereka umuryango, nubwo byari babanje gutangazwa ko Xavi azakomezanya n’iyi kipe yanabayemo igihe kirekire nk’umukinnyi.

N’ubwo ataratangazwa ku mugaragaro, ariko uyu Umudage Hansi Flick wanditse amateka akomeye yo gutwara ibikombe bitatu mu bwaka umwe “Treble” hamwe na Bayen Munich, nta kabuza ni we uzatoza FC Barcelone nyuma y’igenda rya Xavi.

Nyuma y’umukino we wa nyuma, uyu Munya-Espagne w’imyaka 44 yatangarije Hansi Flick ko gutoza iyi kipe ibarizwa mu ntara ya Katalunya ari akazi gakomeye, bityo ko agomba gukora ibishoboka byose agatsinda imikino myinshi.

Ati “Ntabwo bizaba byoroshye habe na gato. Bazahangayika ndetse bizabasaba ukwihangana [Flick n’abungiriza be] kuko ni akazi gakomeye mu by’ukuri. Ikintu cyonyine gishobora kubatabara ni ugutsinda.”

Yakomeje agira ati “Bagomba kumenya ko bageze mu bihe bitoroshye kuko Barcelona ni ikipe igoranye, ndetse iri no mu bihe bitoroshye aho ubukungu butifashe neza,… Bazagorwa rwose.

Uyu Xavi ufatwa nk’umwe mu bakinnyi b’ibihe byose ba Barcelona yasoje avuga ko yasanze “ikipe iri ku mwanya wa kenda, maze iza gutwara ibikombe bibiri, icyakora uyu mwaka ntiyitwaye neza kuko nta gikombe yatwaye ndetse iza ku mwanya wa kabiri muri La Liga kubera gutakaza imikino ine y’ingenzi.”

Bivugwa ko Hansi azahabwa amasezerano y’imyaka ibiri, ishobora kongerwa mu gihe banyurwa n’imishinga ye . Biteganyijwe ko azatangira imirimo taliki 30 Kamena 2024.

Xavi yari amaze imyaka itatu nk’umutoza wa FC Barcelona

Related posts