Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Kayonza:Ikibazo cy’amazi gikomeje kuba ingutu

 

Ikibazo cy’ ibura ry’amazi mu karere ka Kayonza gikomeje kwiyongera,abaturage bakayabura,ndetse abo muganiriye ntibatinya kukubwira ko bamaze iminsi itatu batazi gukaraba icyo ari cyo.

Kuri ubu ukeneye amazi birasaba kuba uziranye n’abafite amagare yabo bakajya kuyagushakira mu kiyaga cya Muhazi,cyangwa se ukaba uziranye n’umuntu ufite ikigega cy’amazi mu rugo iwe.

Ijerekani 1 y’amazi iri kugura amafaranga 500 kuzamura nabwo utari kubona aho uyagura.

Abafite amagare bari kwifashishwa mu kuvoma amazi ahazwi nko ku mirasire bisaba urugendo rw’iminota hafi 45 ku igare uvuye mu mujyi wa Kayonza.

Ibi biri kuba nyamara ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bugaragaza ko mu mwaka ushize w’ingengo y’imari hakozwe byinshi mu guteza imbere imibereho y’abaturage, birimo no gukwirakwiza amazi meza, aho hubatswe nk’umuyoboro watwaye asaga miliyari 1.5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyoboro w’amazi watwaye asaga miliyari 1.5 y’amafaranga y’u Rwanda

Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza buvuga ko mu mwaka w’ingengo y’imari hubatswe umuyoboro w’amazi wa Mugera – Nyawera, watwaye miliyoni 900 Frw n’imisago, ufasha abaturage ba Rukara, ukamanuka ukagera kuri Rwinkwavu, ariko n’igice kimwe cya Murundi.

Hari Kandi n’umuyoboro w’amazi wubatswe ku bilometero 32, uzaha amazi abaturage ba Kabarondo na Nyamirama, nawo watwaye miliyoni 418 Frw.

Imiyoboro y’amazi ikomeje kubakwa muri Kayonza

Ikibazo cy’ ibura ry’amazi gikunze kigaragara cyane mu ntara y’iburasirazuba ku gihe cy’izuba,aho usanga abaturage bagana amazi y’ikiyaga cya Muhazi.

 

Abafite amagare babonye icyashara

Jean Damascene IRADUKUNDA/kglnews.com I Kayonza

Related posts