Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kayonza:Barasaba kwegerezwa Sitatiyo ya RIB

Hari bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Gitara Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza, bavuga ko urugomo n’ubujura bibugarije kandi ko bikomeza kwiyongera, bakabona biterwa no kuba nta sitasiyo ya RIB ibegereye yo kuba babashyikiriza.

Aba baturage baganiriye na kglnews.com bavuga ko ababikora badahanwa ndetse ntibanamenyekane, ikindi n’ushyikirijwe RIB, bigasaba gukora ingendo ndende zibatwara amafaranga agera ku bihumbi 10 mu rugendo ruturuka muri aka Kagari kari ku ruhande hafi y’Akarere ka Ngoma bakajyana ukekwaho mu Murenge wa Ndego.

Umwe mu baturage yagize ati: “Umuntu ashobora no kugukorera icyaha udafite tike yo kumutegera ngo umugeze aho RIB iri ugasanga ucitse intege, harimo abatabishobora, ukemera ugahohoterwa nyine.”

Undi nawe yagize ati “RIB iri kure. Ni ukuvuga ngo kuva hano ujya mu Murenge wa Ndego kujyana umuntu wakoze icyaha bisaba nk’ibihumbi icumi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco ntajya kure y’ibigaragazwa n’aba baturage kandi ari ikibazo bazi bari kuganiraho n’inzego z’umutekano.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry avuga ko icyo kibazo kiri henshi mu Gihugu kandi ubushobozi buzagenda buboneka hazubakwa Sitasiyo za RIB muri buri Murenge.

Ati “Ntabwo ari muri Kabare gusa, hari n’ahandi bisa nk’ibyo ngibyo, ariko ni ikibazo kizwi kandi kiri gushakirwa umuti ku buryo byafasha kujya bagana Sitasiyo za RIB zibegereye.”

Akenshi na kenshi hirya no hino mu gihugu usanga hari abajuru bafatwa ndetse bagafatirwa mu cyuho gusa nyuma bakaza kurekurwa bitewe nuko ntawabakurikiranye kubera gutinya ingendo ndende zigana kuri za Sitasiyo za RIB.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com I Kayonza.

Related posts