Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kayonza:Agera ku bihumbi 65000 Rwf ni kimwe mu byatumye abagabo batatu bakorera iyicarubozo umwana w’umukobwa.

Mu murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza haravugwa abagabo batatu bakurikiranyweho icyaha cyo kwicira umwana w’umukobwa mu ishyamba babanje kumusambanya, ndetse nyuma y’ibyo bagasiga umurambo we bawambitse ubusa.

Inkuru mu mashusho

Ku cyumweru gishize tariki 13 Kanama 2023 nibwo urukiko rw’ibanze rwa Kabarondo bwatangaje ko aba bagabo bafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 nkuko byasabwe n’ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Kabarondo.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko icyaha aba bagabo bakurikiranyweho cyakozwe mu gitondo cyo ku wa 27 Nyakanga 2023 kikabera mu ishyamba riherereye mu Mudugudu wa Kanyetongo mu Kagari ka Cyarubare mu Murenge wa Kabare.

Ubushinjacyaha bukaba kandi buvuga ko iperereza ryakozwe rigaragaza ko umwe muri bo bagabo ari we wicishije uwo mwana w’umukobwa biturutse kukuba yarahoraga ashwana n’umugore we amushinja gusambanya uwo mwana ndetse akanakeka ko yaba  yaramuteye inda bikaba byari kuzamuviramo kubibazwa.

Ubushinjacyaha kandi bukaba buvuga ko mu rwego rwo kunoza umugambi mubisha we mu yifashishije abandi bagabo babiri abaha asaga amafaranga ibihumbi mirongo itandatu na bitanu by’amanyarwanda (65 000 Frw) kugira ngo bice uwo mwana w’umukobwa nabo niko kumwica babanje no kumusambanya.”

Aba bagabo bakaba bafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo nyuma y’uko ubushinjacyaha bugaragarije urukiko ko ibimenyetso bigize impamvu zikomeye zituma bakekwaho kuba barakoze iki cyaha gikomeye cyo kwica uyu mwana w’umukobwa.

Related posts