Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kayonza:Abaturage batewe impungenge na rigole itubakiwe

 

 

Hari bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mukarange ho mu karere ka Kayonza baravuga ko bahangayikishijwe n’umuyoboro w’amazi cyangwa se rigole iri nyuma ya Gare ya Kayonza ku gahanda kerekeza ku isoko.

Umuyoboro w’amazi aba baturage basaba ko wapfundikirwa,ushamikiyeho inzira igana mu isoko riri inyuma ya Gare ya Kayonza.Nta bisima biriho ku buryo wakandagiraho.Mu gihe cyimvura bisaba kuhanyura wigengeseye kuko uramutse unyereyemo wahasiga ubuzima cyangwa ukahavunikira kuko nta cyagutangira gihari.

Kamali Eric ati:”Reba nkanjye imbaraga zanjye ndashaje nshobora kuza nkankerera nkaba nagwamo,badufashije bakawushyiraho n’ibisima kuko urabona ko ari ahantu hanyurwa w’injira mu isoko.”

Uwayezu Marceline yagize ati:”Mu byukuri badufashije bakahafunga byatworohera kuhanyura.Reba niho tunyura tugiye mu gace kagurishirizwamo telephone ndetse ugahita w’injira mu isoko nyirizina”.

 

NYEMAZI John Bosco,Umuyobozi w’ Akarere ka Kayonza avuga ko ari ikibazo babonye nk’ ubuyobozi bityo bizakorwa mu ngengo yimari y’ uyu mwaka.

Yagize ati:”Ni ikibazo twabonye ariko kubera dufite gahunda yo gukora imiyoboro y’amazi muri uyu mujyi wa Kayonza na hariya tuzahakora.Abaturage bakomeze bihangane mu ngengo y’imari y’uyu mwaka tuzahakora rwose.”

 

Nta mibare izwi yabantu baguye muri uyu muyoboro w’amazi gusa uko bigaragara mu gihe cy’imvura iba yuzuye amazi kandi iriho ninzira yerekera ku isoko,ibivuze ko inyurwamo n’abantu benshi kandi bingeri zose,bityo abaturage bakaba basaba ko hakumirwa impanuka itarahaba.

Yanditswe na Jean Damascene IRADUKUNDA

Related posts