Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kayonza:Abaturage barabyinira ku rukoma nyuma yo guhabwa ahahoze icyanya cyahoze cyitwa muri MINAGRI

 

Bamwe mu baturage bahawe ubutaka bwo guhingamo ahahoze ari icyanya cya MINAGRI cyakorerwagamo ubworozi baravuga ko kuri ubu hehe n’inzara mu miryango yabo.

Iki cyanya bahawe giherereye mu murenge wa Mwili,mu karere ka Kayonza.

Bavuga ko bo ni imiryango yabo batari bafite aho bahinga cyane ko birirwaga bicaye.

Umwe yagize ati:”Akenshi kuko ntaho guhinga twari dufite,twirirwaga twiyicariye tukarya bigoranye,ariko kuri ubu nyuma yaho baduhereye aho guhinga urabona ko mu gihembwe cya mbere tuhahinze hari ibyo tuzakuramo.”

Undi ati:”Ndashimira Leta y’u Rwanda yatekereje kuduha aha hantu kuko wabonaga ko harimo gupfa ubusa kubera kwirirwa baharagira amatungo.Byanze bikunze muri iri hinga urabona ko hari icyo tuzasarura.Ikindi Kandi ubu twakuye amaboko mu mifuka tubona icyo gukora.”

Ndabazigiye Jean Damascene ushinzwe imari n’ubutegetsi mu murenge wa Mwili avuga ko ari gahunda ya Leta yo guha abaturage ubutaka bwose butabyazwa umusaruro bugakoreshwa.

Yagize ati:”Ni gahunda ya Leta yo guha abaturage ubutaka bwose butabyazwa umusaruro bugakoreshwa,ni muri urwo rwego naho hahawe abaturage kugira ngo hogerwe ubuhinzi ndetse bihaze no ku birirwa no ku musaruro bityo rero ni ingamba imwe kugira ngo barwanye inzara.”

Uyu muyobozi kandi asaba abaturage bahawe aho guhinga, guhinga igihingwa kimwe, bahinga bya kijyambere kugira ngo umusaruro uzaboneke ari mwinshi.

Yagize ati:”Icyo twasaba abaturage ni uguhinga bya kijyambere kugira ngo umusaruro uzaboneke ari mwinshi Kandi mwiza bityo bazihaze mu biribwa basagurire n’amasoko.”

Yongeraho ko nk’ubuyobozi bazakomeza kubaba hafi bakurikirana ibihingwa byabo mu mirima,haba mu itangira,mu itera ry’imyaka no gukurikirana imbuto mu mirima.

Iki cyanya cyahoze ari icya MINAGRI cyororerwagamo amatungo atandukanye,kingana na ha 280 kikaba gihinzemo ibishyimbo ndetse n’ibigori.

Jean Damascene IRADUKUNDA/kglnews I Kayonza

Related posts