Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kayonza:Abasenyewe n’ibiza barasaba kubakirwa bakareka gusembera

 

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Gikaya,Umurenge wa Nyamirama ho mu Karere ka Kayonza baganiriye na kglnews.com baravuga ko nyuma yo gusenyerwa n’umuyaga mwinshi uvanze n’imvura yaguye kuya 14 Ukuboza 2023,bakomeje gusembera bagasaba ko bafashwa bakava muri ubu buzima butaboroheye.

Iragena Devotha yagize ati:”Umuyaga waraje uterura ibisenge noneho amabati arikuba,icyo gihe sinari mpari naraje nsanga byabaye kuko ntari kuyibamo nahise mbibwira ubuyobozi kuko byabaye ari ku manywa nko mu ma saa munani.Imvura yaraguye hazamo umuyaga.Ubwo inzu zikimara kugwa twahise dushaka aho tujya gucumbika.

Inzu ya Iragena Devotha Aho yari iri habaye amatongo photo: Iradukunda 

Undi nawe ati:”Ni umuyaga waje urayisambura maze duhita twimuka abantu baraducumbikira.”

Undi nawe yagize ati:”Imvura yaguye ari nyinshi ivanze n’imvura gusa njyewe ntabwo nari mpari hari murumuna wanjye gusa,kuri ubu turigukodesha kandi ubuzima bwo kubona amafaranga yo kwishyura inzu ntibiba byoroshye,abayobozi baraje barafotora gusa kugeza n’ubu ntakindi baratubwira.”

Abadafite aho gusembera bazigumyemo

Aba baturage bakomeza basaba ko bafashwa bakabona aho kuba kuko ubuzima bwo gusembera bukomeje kubagora bashaka ni ibyo kurya.

Ati:”Icyo twasaba ubuyobozi n’uko bwadufasha tukabona aho kuba kuko aho turi naho bari kutwirukana.Urabona gushaka uko urya ukabona n’amafaranga y’ikode ntabwo bitworoheye.”

Nyemazi John Bosco umuyobozi w’Akarere ka Kayonza avuga ko

Yagize ati:”igiteganyijwe iyo umuntu atishoboye hari amafaranga aba ahari bahabwa gusa ntabwo ahabwa bose kuko kugeza n’ubu nibyo turi gukurikirana.

Meya Nyemazi asubiza ku mubare w’abantu baba barasenyewe yagize ati:”Turacyabirimo kuko hari abagiye basenyerwa mu mirenge itandukanye,byose ni birangira ikibazo kizakurikiranwa hashingiwe ku basenyewe.”

Nta mibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere bw’abasenyewe n’ibiza gusa nko mu Kagari ka Gikaya,kglnews.com yabashije kugera hari inzu zigera muri 15 zasenywe n’ibi biza.Kugeza ubu amezi abaye abiri abasenyewe badafite ubushobozi bwo guhita biyubakira baba mu busembere.

Inzu ya Iragena Devotha Aho yari iri habaye amatongo

Jean Damascene Iradukunda/kglnews.com mu Karere ka Kayonza.

Related posts